Uko wahagera

Ubushinwa Bwahagaritse Ibiganiro n'Amerika Bwitoza Kurasa Tayiwani


Abategetsi bo muri Tayiwani kuri uyu wa gatandatu batangaje ko igisirikare cy’Ubushinwa cyakoze imyitozo y’uburyo cyagaba ibitero kuri icyo kirwa gikoresheje indege n’amato y’intambara. Tayiwani iravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kwihimura kubera uruzinduko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Nancy Pelosi, yagiriye muri icyo gihugu.

Urwo ruzinduko kandi rwatumye Ubushinwa buhagarika ibiganiro bwagiranaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku byerekeye umutekano n’ibindi bitandukanye. Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Anthony Blinken uri mu ruzinduko muri Philippines yavuze ko guhagarika inzira y’ibiganiro ari ukudashyira mu gaciro akamaro k'umutekano. John Kirby, umuvugizi wa presidansi y’Amerika mu byumutekano yongeye kubishimangira.

Uruzinduko rwa Pelosi rwabaye mu buryo butunguranye rwarakaje Ubushinwa butangira gukora imyitozo ya gisirikare ku rugero tutarigera rugaragara aho. Muri iyo myitozo harimo no kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa misile bigaca mu kirere cya Taipei, umurwa mukuru wa Tayiwani.

Iyo myitozo y’ingabo z’Ubushinwa yakorewe ahantu hatandatu hatandukanye uzengurutse ikirwa cya Taiwani kandi izakomeza kugeza ejo ku cyumweru saa sita.

Ubushinwa bwatangaje ko bwakoze iyo myitozo mu rwego rwo kureba ububasha bw’igisirikare cyabwo kirwanira ahantu hanyuranye mu kugaba ibitero bikorewe hamwe.

Igisirikare cya Tayiwani cyihanije Ubushinwa kigaba ibitero n’ubwato mu bikorwa by’igenzura ndetse kinategura ibisasu byacyo bya misile cyiteguye ko rwambikana.

Ministeri y’ingabo ya Tayiwani kandi yatangaje ko yarashe mu kirere ejo ku wa gatanu mu rwego rwo kwihaniza indege indwi zitagira abapilote z’Ubushinwa zari mu kirere cyaho, ndetse n’indi ndege itarashoboye kumenyekana neza yari hejuru y’ikirwa cya Matsu kiri ku ruhande rwa Tayiwani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG