Uko wahagera

Ukraine, Uburusiya na ONU Basatse Ubwato Burimwo Ingano za Ukraine


The JCC officials onboard Sierra Leone-flagged cargo ship Razoni, carrying Ukrainian grain, during an inspection in the Black Sea
The JCC officials onboard Sierra Leone-flagged cargo ship Razoni, carrying Ukrainian grain, during an inspection in the Black Sea

Ubwato bwa mbere butwara imizigo bwasuzumwe uyu munsi kuwa gatatu i Istambul muri Turukiya hakurikijwe amasezerano yumvikanyweho hagati ya ONU, Ukraine n’Uburusiya mu bijyanye no kugemura mu mahanga miliyoni z’amatoni y’ingano yagotewe ku byambu bya Ukraine n’intambara muri icyo gihugu.

Ayo masezerano agamige kureka miliyoni zigera muri 20 z’amatoni y’ingano agatambuka, kandi abasesenguzi babibona nk’ikintu cy’ingenzi mu kworoshya ibiciro by’ibiribwa byazamutse kw’isi.

Abagenzuzi ba ONU, Uburusiya na Ukraine binjiye mu bwato Razoni, buriho ibendera rya Sierra Leone, hanze ya Instambul, uyu munsi kuwa gatatu. Razoni ni bwo bwato bwa mbere bujyanye ingano za Ukraine mu mahanga hakurikijwe amasezerano yo mu cyumweru gishize, bafashijwemo na Turukiya na ONU hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Ayo masezerano asaba ko ubwato bwose butwaye ingano za Ukraine, busakwa, bwaba buhagurutse muri Ukraine cyangwa bugarutse muri icyo gihugu.
Nyuma yo gusakwa uyu munsi kuwa gatatu, ubwo bwato bakomeje urugendo rwa rwo rwerekeza muri Libani, aho rugemuye toni 27.000 z’ibigori.

Abayobozi muri ONU, bavuga ko intego ari kugemura hanze, toni zigera muri miliyoni eshanu z’ingano zituruka muri Ukraine. Kubera ibiciro by’ibiribwa byishingikirije cyane ku ngano zo muri Ukraine, amasezerano atunganyijwe uko bikwiye, byaba ari intambwe ikomeye mu kworoshya ibiciro by’ibiribwa byazamutse.

Abasesengura ibintu bavuga ko ibiganiro by’amahoro bitari hafi. Cyakora ubuyobozi bwa Turukiya buvuga ko kuba barabashije gufasha kugera ku masezerano mu bijyanye n’igemurwa ry’ingano, byumvikanisha ko bashobora no gufasha kurangiza ubushyamirane muri Ukraine, igihe ayo mahirwe yaboneka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG