Uwahoze ari mu bakozi ba hafi ya Donald Trump yabwiye abadepite ko uyu wari perezida w’Amerika yarushijeho kurakazwa no guhungabanywa no gutsindwa amatora yo mu w’2020. Uwitwa Cassidy Hutchinson atanga ubuhamya yavuze ko Bwana Trump yemeranyaga n’abigaragambirije ku nteko nshingamategeko-US Capitol ubwo basabaga ko uwari Visi perezida Mike Pence yamanikwa kubwo kwanga gutambambira ibyavuye mu matora.
Imbere y’akanama k’inteko nshingamategeko kashyiriweho gukora amaperereza ku mvururu zatejwe n’abashyigikiye Donald Trump ku ngoro y’inteko nshingamategeko ku ya 6 y’ukwezi kwa mbere umwaka ushize, Cassidy Hutchinson yavuze ko ubwo ibihumbi by’abamushyigikiye bari kuri Capitol baririmbaga ngo “Manika Pence!” Trump yabwiye umukuru w’ibiro bye Mark Meadows-wari ukuriye Hutchinson mu nshingano, ko “icyo ari cyo gikwiye Pence.”
Mu buhamya bwe bw’ejo, Hutchinson yasubiyemo amagambo ya Meadows avuga ngo “Trump ntiyibwira ko abigaragambiriza Pence hari ikosa barimo.”
Abashyigikiye Bwana Trump bari bashinze igiti cy’urumanikiro mu busitani ndangamurage - National Mall aharebana na Capitol, nubwo abashinzwe umutekano ba Pence bamuhungishije ubwo abigaragambya bari barakaye.
Bamwe mu bigaragambya banageze hafi muri metero 12 hafi yo kumugeraho muri Capitol. Nyuma, Trump yaje kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter ko “Mike Pence nta muhate yari afite” wo kubuza inteko kwemeza ko umudemokarate Joe Biden yamutsinze mu matora ya 2020.
Ariko byategereje isaha irenga kugira ngo Trump abwire abamushyigikiye kuva kuri Capitol akoresheje ubutumwa bwa videwo, mu gihe mbere hose yari yakomeje kwirengagiza ubusabe bw’abagize umuryango we, barimo n’umukobwa we Ivanka, cyo kimwe n’abandi bajyanama be, bwo guhagarika mu ruhame imyigaragambyo.
Cassidy Hatchinson, wakoreraga mu biro biri mu ntambwe nke uvuye ku biro bya Trump, yavuze ko yabwiwe na Anthony Ornato wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano wa Perezida Trump, ko Trump ubwe, nyuma y’ihuriro ry’abamushyigikiye ryabereye hafi ya White House, mbere y’uko akavuyo kavuka kuri Capitol, yashatse kwambura imodoka umwe mu bashinzwe kumurinda wari umutwaye ndetse asaba kujya kuri Capitol kwifatanya n’abamushyigikiye
Trump yari yabwiye abamushyigikiye ko aza kwifatanya nabo mu rugendo rujya kuri Capitol, ariko abashinzwe umutekano we banzuye ko bishobora guteza akaga hanyuma bamusubiza kuri White House.
Hutchinson yavuze ko yabwiwe na Ornato ko, ubwo yari mu modoka ye ya limousine, Trump “yumvaga cyangwa yibwiye ko bagiye. Uwagejeje ubutumwa kuri komisiyo yihariye ejo kuwa kabiri, Hutchinson yavuze ko Bwana Ornato yamubwiye ko icyo gihe Trump yavuze n’uburakari bwinshi ngo “ni njye perezida, munjyane kuri Capitol.”Yatanze ubuhamya avuga ko Ornato yamubwiye ko Trump yafashe vola y’imodoka ariko yigizwayo n’umukuru w’abarinzi be, Bobby Engel.
Hutchinson yasubiyemo amagambo ya Bobby Engel yabwiye Trump aho yagize ati: “nyakubahwa, wavana ikiganza cyawe kuri vola, dusubiye kuri Perezidansi, ntabwo tugiye kuri Capitol.” Cassidy Hutchinson yavuze ko icyo gihe “Bwana Trump yahise akoresha ukundi kuboko kwe asunika Engel”, akavuga ko ubwo Ornato yamubwiraga iyo nkuru yerekanaga mu gituza, hagana kw’ijosi.
Hutchinson avuga ko hakiri na kare uwo munsi, Bwana Trump yari yamenyeshejwe ko benshi mu bamushyigikiye yashishikarizaga kujya kuri Capitol bitwaje intwaro ndetse bambaye ibibakingira amasasu. Akavuga kandi ko perezida yarakazwaga n’uko abashinzwe ubutasi bakoreshaga ibikoresho byabugenewe bireha ibyuma mu gusaka intwaro mu binjira aho Trump yari, n’ibyo babonye bakabifatira. Bwana Trump ngo yavugaga ko nta kaga yarimo ndetse akinubira ko kwigiza abantu kure y’iryo koraniro byari kwerekana ko abitabira basa nk’uko babaye bake.
Turacyari ku buhamya bwerekeye igitero cyagabwe n’abayoboke b’uwari Perezida Trump barwanya intsinzi ya Joe Biden, ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika. Ku itariki ya 1 y’ukwa 12 muw’2020, ukwezi kumwe nyuma y’itora, uwari Minisitiri w’ubutabera William Barr, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika-AP ko abashinzwe amaperereza ba Minisiteri y’ubutabera nta bihamya babonye bihagije by’uko habaye uburiganya mu matora ku buryo byaburizamo intsinzi ya Biden. Trump we ubwe yatsinzwe imanza zirenga 50 zerekeranye n’ubwo buriganya.
Uwatanze ubuhamya ejo, Hutchinson, yavuze ko Trump yarakaye cyane ubwo yabwirwaga ibyo Bwana Barr yatangarije umunyamakuru wa AP. Akavuga ko yamenye iby’ubwo burakari ubwo yahuraga n’umukozi wihariye wa perezida Donald Trump wari ushinzwe gusukura uburiro bwe bwari hafi y’ibiro bye. Avuga ko Trump ngo yafashe isahane yariko ibyo kurya bye ayikubita ku rukuta, isahane irashwanyagurika n’ibiryo bikwira ku rukuta. Cassidy Hutchinson yavuze kandi ko Bwana Meadows na Rudy Giuliani-umunyamategeko wa Donald Trump wahoze ari Meya wa New York- bombi basabye imbabazi ku ruhare rwabo mu kugerageza kugumisha Trump ku butegetsi.
Ariko Bwana Trump, ubwo yababariraga abandi bakozi ba hafi ye ku byaha baba barakoze mbere y’uko asohoka mu biro by’umukuru w’igihugu, ngo ntacyo yakoze ku busabe bwa Meadows cyangwa ubwa Giuliani. Nta n’icyo yakoze kubw’abandi badepite b’abarepubulikani batandatu Hutchinson avuga ko bari basabye imbabazi.
Ubuhamya bwa Cassidy Hutchinson bwumviswe buje ku nshuro ya gatandatu abagize akanama kashyiriweho guperereza ku kaga kaguye kuri Capitol bumva abatangabuhamya muri uku kwezi. Hateganijwe izindi nshuro ebyiri ziri hagati mu kwezi kwa karindwi. Kuri imwe muri izo nshuro hazumva ku buryo burambuye uruhare rw’abahezanguni batsimbaraye ku bya kera baba baragize mu mvururu zo kuri Capitol. Indi nshuro ni iyo gusesengura icyo Bwana Trump yarimo akora mu ngoro y’umukuru w’igihugu-White House ubwo yarebaga imvururu kuri televiziyo zamaze amasaha arenga atatu, yirengagiza abamusabaga kubwira abigaragambya bakava kuri Capitol.
Mu buhamya bwabanje, abatangabuhamye, haba abakoresheje videwo zafashwe ndetse n’abiyiziye imbere y’akanama, basobanuye ukuntu Trump n’abamushyigikiye bashatse gushyira igitutu kuri Mike Pence, Minisiteri y’ubutabera n’abandi bategetsi ngo baburizemo igikorwa cy’inteko cyo kwemeza intsinzi cyo ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021. Mu ihuriro ryabaye mbere y’imyivumbagatanyo yo kuri Capitol, Trump yari yashishikarije abamushyigikiye “kurwana inkundura” mu kubuza inteko kwemeza intsinzi ya Joe Biden.
Ku itariki ya 6 y’ukwa mbere umwaka ushize ni bwo abashyigiye Trump barenga ibihumbi 2 binjiye ku ngufu muri Capitol, basahura ibiro, bangiza inyubako ari nako bahangana n’igipolisi. Abarenga 800 baracyakurikiranyweho ibyaha abandi 300 bemeye ibyaha cyangwa se barakatirwa binyuze mu manza. Ibihano bahawe biri hagati y’igifungo cy’ibyumweru bike n’imyaka ine. Nubwo akanama k’inteko nshingamategeko kashyiriweho gukora amaperereza ku byabaye kadashobora gutanga ibirego, minisiteri y’ubutabera irakurikiranira hafi ubuhamya butangwa hagamijwe kuzemeza neza niba hari uwo ari we wese, harimo na Trump ubwe, wakurikiranwaho kugerageza kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020 mu nzira zinyuranyije n’amategeko.
Facebook Forum