Uko wahagera

Amerika: Ubuhamya ku Gitero Cyakozwe Kuri Capitol muri 2021 Burakomeje


Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Arizona, Rusty Bowers, atanga ubuhamya mu nteko Ishinga Amategeko y'Amerika
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Arizona, Rusty Bowers, atanga ubuhamya mu nteko Ishinga Amategeko y'Amerika

Uyu munsi, hano muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Komite yihariye y'inteko ishinga amategeko ikora anketi ku gitero cyo kuri Capitol irumva ubuhamya bw'abantu bari bashinzwe iby'amatora muri leta zitandukanye.

Mu bantu komite yatumiye harimo uwo twakwita nka minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa leta ya Georgia, iri mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Brad Raffensperger. Harimo kandi na perezida w'inteko ishinga amategeko ya leta y'Arizona, iri mu burengerazuba bw'igihugu, Rusty Bowers. Bombi bari kumwe mu ishyaka rimwe ry'Abarepubulikani na Trump.

Mu matora yo mu 2020, abakandida bari bakeneye cyane gutsinda muri izi leta zombi kugirango bashobore gutorwa ku rwego rw'igihugu. Joe Biden yazirushije Donald Trump amajwi make cyane.

Trump yashyize igitutu kuri Brad Raffensperger, ushinzwe kwemeza ibiba byavuye mu matora, kugira ngo amwibire amajwi, anatangaze ko ari we watsindiye leta ya Georgia. Raffensperger yarabyanze, amusobanurira ku binyuranyije n'amategeko.

Muri Arizona, Trump yashakaga ko Rusty Bowers yirukana Koleji y'Abatora ya leta, no kuyizimbuza indi ya magendu yo kwemeza ko ari we watsinze amatora. Bowers nawe yarabyanze. We na Brad Raffensperger barabwira Komite uburyo Trump "yabashyizeho iterabwoba."

Uyu munsi ni uwa kane w'ubuhamya komite yumva ku mugaragaro. Kugeza ubu, yakiriye abatangabuhamya bakoranaga hafi n'uwari umukuru w'igihugu, Donald Trump, igihe ingoro y'inteko ishinga amategeko iterwa ku itariki ya 6 y'ukwa mbere 2021.

Bose bayibwiye ukuntu bamusobanuriraga ko yatsinzwe amatora, kandi ko atibwe amajwi, ariko we akanga kubyemera, kugera ashyuhije abayoboke be bajya kugaba igitero ku ntumwa za rubanda zarimo zibarura, zinemeza, amajwi y’amatora bwa nyuma na nyuma. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG