Uko wahagera

Ubudage Buhangayikishijwe n'uko Uburusiya Bwafunga Gaz Ituruka yo


Inzego zishinzwe ibijyanye n’inganda z’ibikomoka kuri gaz mu Budage zatanze impuruza ko mu gihe Uburusiya bwaba buhagaritse gaz iturukayo burundu, Ubudage bwahura n’akaga gakomeye mu bihe by’ubukonje.

Nyuma yo kugaragaza izi mpungenge Ubudage bushobora guhura nazo mu gihe gaze iba ikenewe cyane mu gihe cy’ubukonje, Ubutaliyani bwahise bwihutira gutangaza ko bwiteguye gufasha. Bwumvikanishije ko buzafasha mu bijyanye n’amafaranga azunganira mu kuzuza ibigega bya gaze hagamijwe kwirinda ibura ryayo mu gihe cy’ubukonje bukabije.

Ni mu gihe ibindi bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byo byamaze gushyiraho ingamba zizabifasha guhangana n’ikibazo k’ibura ry’ibicuruzwa. Izi ngamba ariko ntizikuraho kuba intandaro y’iki kibazo ari yo ntambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ikomeza kuza kw’isonga ry’urugamba Uburusiya busa n’uruhanganyemo n’ibihugu byose byo ku mugabane w’Uburayi.

Mbere y’uko intambara yo muri Ukraine itangira, Uburayi bwose bwakoreshaga gaze ingana na 40% yaturukaga mu Burusiya. Mu Budage ho bakoreshaga gaze ingana na 55%. Kuri ubu ibihugu byinshi byahagaritse umugambi wo guca ikoreshwa ry’amashanyarazi n’amakara kubera iki kibazo cya gaze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG