Uko wahagera

Ubumwe bw'Ubulayi Buratekereza Gufatira Uburusiya Ibindi Bihano


Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuyobozi w'urwego rw'ububanyi n'amahanga rw'Ubulayi, Josep Borrell, avuga ko inama ya bagenzi be b'ibihugu bigize Umuryango yihutirwa cyane. Ishobora guterana muri iki cyumweruu.

Ibihano bishya birasabwa cyane cyane n'Ubufaransa n'Ubudage, nyuma y'ubwicanyi bw'abasivili Uburusiya buregwa ko bwasize bukoze mu mujyi wa Bucha, mu majyaruguru ya Kyiv, umurwa mukuru wa Ukaraine. Bwakubise inkuba isi yose bumaze kumenyekana.

Borel ntasobanura ubwoko bw'ibihano bishya bashobora gushyiraho, ariko visi-perezida w'inama nyobozi y'Umuryango, Valdis Dombrovskis, we yatangaje ko bashobora gufata ibyemezo no kuri peteroli na gaze ibihugu by'Ubulayi bigura mu Burusiya.

Ibisanzweho ni nko gukura amabanki y'Uburusiya amwe n'amwe mu rugaga rw'itumanaho Swift, no gufatira imitungo y'abaherwe b'inkoramutima za Perezida Vladimir Putin. Ubulayi kandi bwafungiye ikirere indege z'Uburusiya, buhagarika no kugurisha ikoranabuhanga rya gisilikare mu Burusiya.

Muri iki cyumweru kandi, ba minisitiri w'ububanyi n'amahanga ba OTAN, Umuryango w'ubutabarane w''ibihugu bituriye amajyaruguru y'inyanja y'Atlantika, nabo bazateranira i Buruseli mu Bubiligi. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, nawe azaba ayirimo.

Umuryango w'ubumwe bw'Ubulayi na Leta zunze ubumwe z'Amerika bavuga ko "Uburusiya bukora ibyaha by'intambara muri Ukraine." Biyemeje gufasha Ukraine gukusanya amakuru yabyo. Bashyigikiye kandi n'anketi CPI n'ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu nabo barimo babikoraho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG