Uko wahagera

Abarundi Barenga 170 Bahungutse Bava Kongo


Bamwe mu bahungutse
Bamwe mu bahungutse

Impunzi z’abarundi zigera kuri 177 zo mu nkambi ya Lusenda iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zahungutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/05/2022.

Izo mpunzi zivuga ko umutekano muke zihura nawo mu nkambi ya Lusenda ari we watumye zihunguka. Hari n'ababwiye IJwi ry'Amerika ko ubuzima bubi burimo inzara biri mu byatumye bahunguka.

HCR ivuga ko muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo hasigayeyo impunzi z’Abarundi zirenga 40.000. Abahungutse uno munsi babifashijwemo na HCR ndetse na Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Kongo.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo

DRC: Bamwe mu Barundi Bahungutse
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:20 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG