Uko wahagera

Abarundi Bahungiye muri Kongo Bahangayikishijwe n'Ibiciro Vyaduze


Bamwe mu Barundi Bahungiye mw'ikambi ya Lusenda
Bamwe mu Barundi Bahungiye mw'ikambi ya Lusenda

Impunzi zo mu nkambi ya Lusenda zihangayikishijwe no kwiyongera rw’ibiciro by’ibicuruzwa ugereranije n’amafaranga angana 19500 by’amakongomani zihabwa mu guhahisha n’ishirahamwe rishinzwe ibiribwa ku isi rya PAM.

Mu gihe hirya no hino muri teritware ya Uvira na Fizi ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera, no mu nkambi ya Lusenda ahari impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 nazo zihamya ko ibyo biciro byiyongereye cyane ugereranije n’imyaka ishize.

Uku kuzamuka kw’ibiciro bishimangirwa kandi n’abacuruzi bo muri Fizi na Uvira aho bavuga ko aho barangurira ibiribwa birimo umuceri n’ifu muri Tanzaniya ibintu byaduze

Iki kibazo cy’iduga ry’ibifungurwa kandi gishimangirwa n’abahinzi bo mu kibaya cya Rusizi kiri muri Uvira na Mutambala ho muri Fizi aho bavuga ko ibigori byabo bahinze mu kwa kabiri byapfuye kubera izuba ryinshi ryavuye.

Minisitire w’ubucuruzi mu ntara ya Kivu y’epfo, Madamu Marie Jeanne Nzihalirwa avuga ko atari muri iyi ntara yonyine ibiciro byaduzwe ko ahubwo hirya no hino ku isi hari cyo kibazo. Uyu ministre asanga intambara y’uburusiya na Ukraine nayo yaragize uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo

Iduzwa ry'Ibiciro muri Kongo Ryatewe n'Iki?
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:32 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG