Uko wahagera

Jenoside: Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda Rwumvise Abashinja Jean Twaguramungu


Twagiramungu Jean mu maboko y'Abapolisi
Twagiramungu Jean mu maboko y'Abapolisi

Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'iby'iterabwoba rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rwa Bwana Jean Twagiramungu.

Rurumva abatangabuhamya bashinja Bwana Jean Twagiramungu icyaha cya Jenoside. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, urukiko rwumvise abatangabuhamya babiri barimo Umututsi wahigwaga muri jenoside. Bombi bavuga ko uregwa yagize uruhare muri jenoside. Twagiramungu wakuwe mu Budage ahakana icyaha.

Umutangabuhamya Remy Kamugire ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yemeza ko jenoside yabaye ari ku Gikongoro mu cyahoze ari komini Karama. Ni umututsi wahigwaga ndetse n’umuryango we nk’uko yabibwiye urukiko.

Kamugire Kamugire yemeza ko ku itariki ya 13/04/94 n’umuryango wose bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika. Abwira urukiko ko hari hahungiye abatusti basaga ibihumbi 30 kandi ko bose bahiciwe.

Yemeje ko ku itariki ya 21/04 yabonye Jean Twagiramungu kuri Paruwasi ya Cyanika ari kumwe n’avugagaga rikijyana bo mu cyahoze ari Komini Karama yise “Intellectuels” bategereje ikindi gitero cyaributuruke I Murambi kije kubaha ubufasha bwo kwica abatutsi.

Avuga ko akurikije uko yabonaga abo bakozi bari na Twagiramungu basaga n’abari bashinzwe ibikorwa byo kugenzura ibikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’ abandi bahutu basanzwe.

Bitandukanye n’imyitwarire ya Twagiramungu ku bandi batangabuhamya bamushinja babanje, uregwa yahase ibibazo Kamugire. Twagiramungu yamubajije igihe byafata kuva iwabo w’uregwa kugera Cyanika hari hahungiye abatutsi. Umutangabuhamya yasubije ko uwagenda n’amaguru

yahakoresha amasaha agera muri abiri ,naho mu modoka bikamufata nk’iminota 20.

Mu nyandiko mvugo y’umutangabuhamya yemeje ko uwari Perezida wa leta y’abatabazi Theodore Sindikubwabo yakoresheje inama ku Gikongoro yo kwica abatutsi. Ni mu gihe yemeza ko muri icyo gihe yari mu bwihisho mu kigo cy’abapadiri. Uregwa yamubajije uburyo yamenye ayo makuru kandi itumanaho ritari ryoroshye.

Kamugire yasubije ko uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyanika Joseph Niyomugabo yagiraga telefone yo mu nzu yamenyeragaho amakuru na we akayabwira impunzi akanaziburira ko aho bishoboka zahunga.

Twagiramungu avuga ko yakurikiye umutangabuhamya mu buhamya bwe yahaye televiziyo TV5 y’Abafaransa mu ntangiro z’uku kwezi. Ni ubuhamya Kamugire yashinjagamo Laurent Bucyibatura ku ruhare rwe muri jenoside. Uregwa avuga ko Kamugire yemeje ko Se umubyara yaguye Murambi. Mu rukiko Kamugire yashimangiye ko Se umubyara yaguye Cyanika. Yemeje ko nyirasenge ari we gusa waguye I Murambi.

Umutangabuhamya yemeje ko uretse kubona uregwa ari kumwe n’abari abavuga rikijyana ba Komini Karama, nta n’umwe yabonye agira umututsi yica. Yavuze ko iryo tsinda ryashishikarije abahutu kwinjira mu kiliziya bakica abatutsi.

Umutangabuhamya Karoli Musonera we yari yabanje gusaba ko yarindirwa umutekano yanga ingaruka ubuhamya bwe bwazamugiraho. Gusa nyuma yo gusohora abumvaga urubanza kuko ibyuma by’ikoranabuhanga byari byapfuye, umutangabuhamya yisubiye avugira mu ruhame.

Yagize uruhare muri jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 ariko yemera icyaha aza gusaba imbabazi ararekurwa. Mukuru wa Musonera yashatse mu muryango w’uregwa.

Musonera avuga ko mu gihe cya Jenoside yagiye iwabo wa Twagiramungu ahasanga umurambo w’uwitwa Alfred Ruzigama. Avuga ko Twagiramungu na Se umubyara bamubwiye ko yishwe n’igitero cyamubafashije giturutse I Ruseke.

Twagiramungu yahise yaka ijambo mu mwanya wo kumuhata ibibazo, mu ijwi ryumvikanisha ukutishima ati “ Kubera iki iki uri kumbeshyera?” Ahita yicara. Ikibazo cyakuruye ibitwenge kuri bamwe mu bakurikiraga iburanisha.

Me Pierre Celestin Buhuru na we mu bibazo yabajije Musonera yanzuye ko ari kubeshya urukiko. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye uruhande rw’uregwa ko rudafite uburenganzira bwo kwanzura ko umutangabuhamya abeshya kuko igihe cyabyo kitaragera. Yabibukije ko Atari bob aca urubanza. Umucamanza yihanije umunyamategeko Buhuru ko nk’umunyamwuga atagakwiye kuvuga ko umutangabuhamya abeshya. Bwana Antoine Muhima yamuburiye ko igihe yakomeza kwitwara atyo ashobora kumufatira iynindi myanzuro.

Musonera yumvikanisha ko yari azi neza Twagiramungu n’umuryango we. Umutangabuhamya yemeza ko yapimaga urwagwa kandi ko yagiye kwa Twagiramungu kumusaba ko bajya gusangira ka ‘Mucyurabuhoro’ asanga bahiciye umuntu. Yemeza ko nta gitero na kimwe yabonyemo uregwa.

Avuga ko ageze kwa Twagiramugu akabaza ku rupfu rwa Alfred Ruzigama, uregwa yamusubije ko binabaye ngombwa na nyina umubyara yamwica. Yemeza ko Se wa Twagiramungu yamuhanuye amubwira ko kizira kikaziririzwa ko umwana yica umubyeyi we.

Urukiko rwatangaje ko hasigaye kumva abatangabuhamya bagera muri babiri b’ubushinjacyaha hagakurikiraho abashinjura. Bwana Jean Twagiramungu aregwa icyaha cya jenoside ubushinjacyaha bumukekaho ko yakoreye mu byahoze ari Komini za Rukondo na Karama mu cyari Perefegitura ya

Gikongoro mu Karere ka Nyamagabe ya none mu majyepfo y’igihugu. Yhoze ari mwalimu I Kaduha. Icyaha aragihakana. Mu mwaka wa 2017 ni bwo igihugu cy’Ubudage cyamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda.

Hagati aho, ni banta gihindutse iburanisha rizasubukura ku 20 z’uku kwezi. Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 21 z’ukwezi gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG