Uko wahagera

Ejo ku wa Gatatu Ubutungane Bwarumvirije Abatangabuhamya mu Rubanza rwa Twagiramungu


Jean Twagiramungu
Jean Twagiramungu

Kuri uyu wa Gatatu urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'iby'iterabwoba rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Bwana Jean Twagiramungu icyaha cya Jenoside.
Mu iburanisha rya none urukiko rwumvise abatangabuhamya bavuga ko bagize uruhare muri jenoside.

Umutangabuhamya wabimburiye abandi mu iburanisha rya none, yari arindiwe umutekano. Yumvikanaga mu majwi yahinduwe kugira ngo atamenyekana. Jean Twagiramungu utamuherukaga yahawe umwanya wo kujya kumureba mu cyumba bari bamushyizemo. Uyu mutangabuhamya yahawe izina rya DJB. Aratinya ko ubuhamya bwe bwazamugiraho ingaruka. Yavuze ko aturanye no kwa Twagiramungu kandi ko bafadikanyije amasambu yabo.
DJB yavuze ko yabonye Twagiramungu ayoboye igitero cyateye ku muturage Nzamurambaho.

Yavuze ko igitero cyagabwe kwa mukuru we cyarimo nk’abantu bagera kuri 200. Uyu mutangabuhamya na we wagize uruhare muri jenoside akirega agasaba imbabazi nta kibazo Twagiramungu yamubajije.
Urukiko rwongeye kubwira Twagiramungu ko afata urubanza rwe minenembwe yibwira ko rworoheje. Rwamubwiye ko igihe abonye umutangabuhamya yagombye gukoresha ayo mahirwe akamubaza ibibazo n’urukiko rukamenyeraho uko byagenze. Rwamubwiye ko kutagira icyo abaza ari uburenganzira bwe.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko mu gitero cyo kwa Nzamurambaho Twagiramungu yabwiraga abo yari ayoboye gusohora ‘inzoka’ mu nzu bakazica byanaba ngombwa n’umuryango wa Nzamurambaho bakawica. Amagambo atavuze abazwa mu nyandiko mvugo ye. Avuga ko mu kubazwa hari byinshi yibagiwe gusubiza.

Uyu DJB yabwiye urukiko ko Twagiramungu ashaka kuruyobya. Yamukanguriye kwemera icyaha agasaba imbabazi. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye umutangabuhamya ko asubiza ibyo bamubaza amwibutsa ko ibyo gusaba imbabazi atari we bireba.

Kuri Mathias Ngirinshuti watangiye ubuhamya mu ruhame we yemeje ko yajyanaga na Twagiramungu mu bitero byahitanye abatutsi I Mbazi ku Gikongoro.
Ni cyo kimwe na Augustin Karangwa na we washinje Twagiramungu ko bari kumwe mu bitero. Uyu avuga ko uregwa yabwiraga abo bari kumwe ko abatutsi bagomba kwicwa kuko na Perezida Juvenal Habyarimana yari yapfuye nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo ye mu bushinjacyaha. Mu rukiko na we yahakanye aya magambo.

Naho ku bireba Daniel Karegeya we afungiwe ibyaha bya jenoside ku gihano cya burundu. Urukiko rwamufashe nk’umutangamakuru ntiyanarahiriye amakuru yatanze. Ubushinjacyaha bwamuhamagaje ku rutonde rw’abashinja ageze mu rukiko arashinjura.

Avuga ko mu gace k’iwabo i Mbazi jenoside yabaye ahari irangira atahavuye. Yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose Twagiramungu akekwaho muri jenoside. Yavuze ko baturanye hafi inzu ku yindi.
Ku makuru agaragara mu nyandiko mvugo yakoreshejwe mu nzego zabanje Karegeya yavuze ko atayemera. Yavuze ko mu bugenzacyaha atari imbere y’urukiko. Yavuze ko amakuru yo mu nzego zabanje zayamwandikiye uko atayavuze.

Yavuze ko ubugenzacyaha bwamubajije mu gihe cy’umugoroba ari muri gereza ntibwamuha inyandiko ngo ayisome mbere yo kuyisinya. Urukiko rwamwibanzeho rumuhata ibibazo rugamije kumenya niba ari we wasinye inyandikomvugo ye.
Yavuze ko aho yagiye anyura bamubaza bamukoreraga iyicarubozo kugera aho bamuca ukuboko. Yavuze ko izo nyandiko yakunze kuzisinya bishingiye ku bwoba yabaga afite bitewe n’ibyari byaramubayeho mbere. Avuga ko yasinyaga izo nyandiko yizigamiye ko ukuri yemera azakuvugira imbere y’umucamanza.

Uruhande rw’uregwa rwatunguwe no kuba umutangamakuru yashinjuye kandi yari ku rutonde rw’abashinja. Rwirinze kugira ikibazo rumubaza. Abumviswe hafi ya bose bahurira ku cyita rusange ko bemera uruhare rwabo muri jenoside. Barashinja ariko bakumvikana mu mvugo mu rukiko zitandukanye n’ibikubiye mu nyandikomvugo zabo.

Bwana Jean Twagiramungu aregwa icyaha cya jenoside ubushinjacyaha bumukekaho ko yakoreye mu byahoze ari Komini za Rukondo na Karama mu cyari Perefegitura ya Gikongoro mu Karere ka Nyamagabe ya none mu majyepfo y’igihugu. Yhoze ari mwalimu I Kaduha. Icyaha aragihakana. Mu mwaka wa 2017 ni bwo igihugu cy’Ubudage cyamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda.
Hagati aho, ni ba nta gihindutse iburanisha rizasubukura ku 20 z’uku kwezi.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:11 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG