Uko wahagera

Perezida Joe Biden Yatangiye Uruzinduko Muri Koreya y'Epfo n'Ubuyapani


Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, yahagurutse i Washington uyu munsi agiye mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Aziya kuva abaye perezida. Azasura Koreya y'Epfo n'Ubuyapani.

I Seoul, Perezida Biden azagirana inama ejo kuwa gatanu na mugenzi we wa Koreya y'Epfo, Yoon Suk Yeol, uzaba amaze iminsi icumi gusa ku butegetsi. Mu byo bazaganiraho, Koreya ya Ruguru iri ku murongo wa mbere, kubera intwaro za kirimbuzi irimo igerageza muri iki gihe, n'icyorezo cya Covid-19 kirimo kiyogoza.

Umukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerila azava i Seoul ajye i Tokyo, aho azagirana inama ku cyumweru n'abandi bayobozi bahuriye mu cyo bita Quad. Abo ni ba minisitiri b'intebe w'Ubuyapani, Ubuhinde, na Ostraliya. Kuri uyu wa Ostraliya, izina rye rizamenyekana nyuma y'amatora azaba kuwa gatandatu, amatora agomba gukiranura minisitiri w'intebe ucyuye igihe Scott Morrison n'uwo bapiganwa Anthony Albanese.

Quad igamije guhangana n'Ubushinwa mu karere k'isi kitwa Indo-Pasifika, no gukora ku buryo imihanda yo mu nyanja iba urujya n'uruza nta ntambamyi.

Umujyanama wa Perezida Biden mu by'umutekano, Jake Sullivan, asobanura ko "uru ruzinduko rugamije kwerekana uko isi ishobora kuba isa muri demokarasi n'ubwisanzure, n'uko ibihugu bigomba gufatanya kugira ngo birengere umutekano n'amategeko agenga imiyoboro yo mu nyanja." Ati: "Turatekereza ko Ubushinwa buzumva ubu butumwa."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG