Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yarashe Ibisasu 3 bya Kirimbuzi Byerekeza mu Nyanja


Abantu bareba amakuru kuri televiziyo yerekeye uko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya kirimbuzi mu nyanja
Abantu bareba amakuru kuri televiziyo yerekeye uko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya kirimbuzi mu nyanja

Koreya y’Epfo n’Ubuyapani ni byo byatangaje iyo nkuru, byumvikanisha, icyo gihugu kigenda gitera intambwe muri gahunda zacyo zo gucura intwaro cyagombye gushyirwa mu kato.

Ibyo bisasu biri mu birasa ku ntego za hafi byarashwe hafi saa kumi n’ebyiri n’igice, biturutse mu karere ka Sunan k’umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang. Ni aho ikibuga cy’indege mpuzamahanga giherereye. Koreya y’Epfo yemeje ko ari na ho Koreya ya ruguru yavuze ko yarasiye misile yayo ya karahabutaka yambukiranya ibihugu (ICBM), Hwasong 17 mu kwezi kwa gatatu.

Iki gihugu cyakomeje kivuga ko ibyo bisasu byagenze kilometero zigera muri 360 na kilometero 90 mu kirere. Igisirikari cy’Amerika cyavuze ko iyoherezwa ry’izo misile ritagize icyo rihita riyihungabanyaho cyangwa ngo rihungabanye ibihugu by’incuti zayo.

Ni ku ncuro ya 16, Koreya ya ruguru igerageje ibyo bitwaro muri uyu mwaka. Bibaye nyuma y’uko itangaje icyorezo bwa mbere cya COVID-19, ivuga ko ari ibihe bikomeye cyane ku gihugu, ikanashyiraho guma mu rugo mu gihugu hose.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG