Uko wahagera

Ubwongereza Buzohereza Julian Assange muri Amerika


Julian Assange washinze Wikileaks
Julian Assange washinze Wikileaks

Ubucamanza bw'Ubwongereza bwaciye umwanzuro wa nyuma wo kohereza Julian Asange kuburanishwa na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Icyemezo gisigaye ni icya guverinoma.

"Mu magambo yoroheshye, ngomba koherereza ikibazo cyawe minisitiri w'ubutegetsi bw'iguhigu." Ni ko umucamanza Paul Goldspring yabwiye Julian Assange, nyiri umuyoboro witwa Wikileaks. Julian Assange we ku giti cye ntiyari mu rukiko. Yakurikiye isomwa ry'urubanza ku buhanga bwa videwo ari muri gereza ikomeye afungiyemo kuva mu 2019.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Priti Patel, agomba gusinya icyemezo cyo kohereza Julian Assange muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Nyuma yabyo, Assange ashobora kukijuririra mu Rukiko Rukuru rw'Ubwongereza. Natajurira, azoherezwa mu minsi 28 ikurikira icyemezo cya minisitiri Patel.

Hanze y'urukiko uyu munsi, mu gihe umucamanza yarimo asoma urubanza, abantu bashyigikiye Assange bari mu myigaragambyo, bafite ibyapa byanditseho ngo "Mwimwohereza muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Umwuga w'itangazamakuru si icyaha." Muri bo harimo n'umunyapolitiki Jeremy Corbyn, wigeze kuyobora Ishyaka ry'Abakozi, Labor Party. Yabwiye abari mu myigaragambyo, ati: "Assange nta kintu kibi na kimwe yakoze, uretse gutangariza ukuri isi yose byonyine gusa."

Naho umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international, watangaje kuri Twitter ngo "Julian Assange naramuka yoherejwe muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, abanyamakuru bo ku isi yose bazajya bagenda bikebuka nibaramuka batangaje amakuru abangamiye inyungu za Leta zunze ubumwe z'Amerika."

Uru rubanza rumaze imyaka rukururana. Leta zunze ubumwe z'Amerika ishakisha Julian Assange, ukomoka muri Australia, kugirango imuburanishe ibyaha 18 by'ubutasi, kwiba amabanga y'igihugu, no kuyashyira ku karubanda.

Mu 2010 n'2011, Assange yatangaje mu kinyamakuru cye Wikileaks, yandikira kuri Internet, amabanga menshi cyane y'Amerika ya dipolomasi n'igisilikare ku ntambara zo muri Irak n'Afuganistani, avuga ko yerekana uko Amerika ihonyora uburenganzira bwa muntu.

Amerika itangiye kumushakisha mu 2012, Assange yahungiye muri ambasade ya Ekwateri mu Bwongereza. Yahamaze imyaka irindwi, Ekwateri iza kwemerera polisi y'Ubwongereza kumuta muri yombi, iramusohora, maze arafatwa.

Assange afite imyaka 50 y'amavuko. Aramutse yoherejwe muri Amerika kuburanirayo, agatsindwa, ashobora gukatirwa kugera ku myaka 175 y'igifungo. Ariko Amerika ivuga ko ishobora kumuha igihano cyoroheje, nko gufungwa amezi 63, kandi ko ashobora kuzajya kurangiriza igihano cye mu gihugu cye cya kavukire. (AP, AFP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG