Uko wahagera

Ubwongereza Bwanze Kohereza Julian Assange Kuburanira muri USA


Ubucamanza bw'Ubwongereza bwanze kohereza Julian Assange, washinze Wikileaks, kuburanira muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mu byaha Leta zunze ubumwe z'Amerika irega Assange harimo 17 by'ubutasi n'ikindi kimwe cyo kwiba amabanga yayo ya gisilikali na dipolimasi ibihumbi n'ibihumbi, cyane cyane arebana n'intambara zo muri Iraki no muri Afuganisitani, no kuyatangaza mu kinyamakuru cye Wikileaks mu 2010 no mu 2011. Byose hamwe bishobora kugera ku gihano cyo gufungwa kugera ku myaka 175, ni ukuvuga ubuzima bwe bwose. Assange ubu afite imyaka 49 y'amavuko.

Amerika yasabye Ubwongereza kumwohereza mu 2019. Abavoka ba Assange bemeza ko ibirego bya Leta zunze ubumwe z'Amerika ari ibya politiki kuko Assange yakoze akazi ke k'umunyamakuru gusa. Bavuga kandi ko gusaba Assange binyuranyije n'amategeko y'Ubwongereza. Kuri bo na none, Assange ntakomeye mu mutwe ku buryo kumwoherereza ubucamanza bw'Amerika byamugiraho ingaruka mbi zikomeye.

Umucamanza rero yabumvise, atera utwatsi icyifuzo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mu mpamvu yatanze, avuga ko Assange ashobora kwiyahura aramutse yoherejwe kuburanishwa muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Yategetse kandi ko Assange ahita afungurwa. Assange ari muri gereza mu Bwongereza kuva mu kwezi kwa kane 2019.

Abavoka bahagarariye guverinoma y'Amerika muri uru rubanza batangaje ko bazajurira iki cyemezo cy'umucamanza. Imiryango y'abanyamakuru n'iy'uburenganzira bwa muntu itandukanye yo ku isi yamaganye icyifuzo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Isanga kinyuranyije n'uburenganzira bwo kuvuga no gutangaza ikikuri ku mutima.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG