Uko wahagera

OMS: Imirwano Ikaze Iratambamira Ibikorwa by'Ubutabazi muri Ukraine


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, riravuga ko imirwano yakajije umurego muri Ukraine, irimo gutambamira ibyangombwa byo mu buvuzi n’abakozi, ntibabashe kugera mu bice byinshi aho abantu bakeneye gufashwa.

Kuva Uburusiya buteye Ukraine hashize hafi amezi abiri, OMS yatanze toni zigera muri 218 z’ibyangobwa by’ubutabazi mu rwego rw’ubuvuzi.

Hafi bibiri bya gatatu byageze aho byagombaga kujya, ahanini mu burasirazuba no mu majyaruguru y’igihugu, aho byari bikenewe cyane bikomeye.

OMS yagejeje jenerateri 15 i Lviv uyu munsi kuwa kabiri, ziteganyijwe kujyanwa muri iki cyumweru ku bitaro hirya no hino mu gihugu. Avugira i Lviv, umuvugizi wa OMS, Bhanu Bhatnagar, yavuze ko jenerateri eshatu zizoherezwa i Luhansk na Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine. Aho niho harimo kubera imirwano ikaze, kandi isoko yaho y’umuriro w’amashanyarazi yarangiritse cyane.

Izindi jenerateri, avuga ko zagenewe ahandi nk’i Kharkiv hashegeshwe n’ibisasu by’Uburusiya no mu mujyi wafashwe wa Mariupol.

Uyu mujyi wibasiwe na bombe zikomeye z’ingabo z’Uburusiya kuva intambara itangiye. Umujyi warashenywe, abantu ibihumbi bivugwa ko bishwe kandi abandi nabo babarirwa mu bihumbi baracyagotewe yo.

Bhatnagar avuga ko OMS ifite ubwoba ko urwego rw’ubuzima ruzarushaho kumera nabi, i Mariupol. Avuga ko ntawe ubasha kugera muri uwo mujyi. Cyakora yongeraho ko OMS irimo gushyira jenerateri hafi yaho, hamwe n’ibindi bya ngombwa. Ibyo bikazatuma ibasha kuhajyana ibya ngombwa byo mu buvuzi byo kurengera ubuzima, hamwe n’ibikoresho, igihe bizaba bishoboka. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG