Uko wahagera

Irani Yihanije Isirayeli ku Kibazo cya Nukiliyeri


Akarasisi k'ingabo za Irani Perezida Sayyid Ebrahim yavugiyemo amagambo yo kwihaniza Isirayeli
Akarasisi k'ingabo za Irani Perezida Sayyid Ebrahim yavugiyemo amagambo yo kwihaniza Isirayeli

Perezida wa Irani Sayyid Ebrahim Raisolsadati, yatangaje ko izamasha ku mutima wa Isirayeli niramuka igerageje kugira icyo ikora kuri icyo gihugu gikomeye ku matwara ya Kisilamu.

Sayyid Ebrahim Raisolsadati, yabivugiye imbere y'ingabo z'igihugu cye zari mu karasisi kuri uyu wa mbere ubwo icyo gihugu cyizihizaga umunsi w'ingabo z'igihugu. Ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo.

Ingabo zanyuraga imbere y'umukuru w'igihugu ahagararanye n'abasirikare bakuru mu kirere hanyura kajugujugu z'intambara n'abasirikare bamanukira mu mitaka hafi y'imva ya Ayatollah Ruhollah Khomeini wabaye umuyobozi wa mbere w'ikirenga wa Irani kugeza apfuye mu 1989.

Ijambo rya Perezida Sayyid Ebrahim rije mu gihe ibiganiro bigamije gusubukura amasezerano yo mu 2015 hagati y'ibihugu bikomeye ku isi na Irani yerekeye ibya nukiliyeri yahagaze.

Isirayeli ifatwa nk'igihugu rukumbi mu burasirazuba bwo hagati gifite intwaro za nukiliyeri ivuga ko itazazitirwa n'amasezerano ayo ariyo yose ya Irani kandi ishobora kuzibasira ibikorwa bya nukuliyeri muri Irani.

Leta zunze ubumwe z'Amerika na Irani byagiranye ibiganiro mu gihe cy'umwaka bigerageza gusubukura amasezerano y'ibya nukiliyeri ariko muri 2018 Amerika iza kubivamo ifatira Irani ibihano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG