Uko wahagera

Uburusiya Bwateye Amabombe mu Mijyi yo muri Ukraine


Ingabo z’Uburusiya zateye ayo mabombe ku mujyi wo mu majyaruguru ya Ukraine, kuri uyu wa gatatu, umunsi umwe nyuma yo kwizeza kugabanya ibikorwa byazo aho n’i Kiev kandi ibihugu by’incuti byo mu burasirazuba bw’isi, byanze kuva hafi y’umurwa mukuru aho abavogereye igihugu bashobora kwirundira.

Ibyumweru hafi bitanu igihugu kivogerewe, kandi Uburusiya bwananiwe gufata imijyi minini, bwavuze ko bushobora kugabanya ibikorwa byabwo hafi ya Kiev no mu mujyi wo mu majyaruguru wa Chernihiv, mu rwego rwo “kwongera ubwizerane” hagamijwe ibiganiro by’amahoro.

Cyakora Meya wa Chernihiv, Vladyslav Astroshenko, yavuze ko Uburusiya kurasa amabombe byiyongereye mu masaha 24 ashize. Abantu barenga 100.000 bakaba bagotewe mu mujyi bafite ibiribwa bike n’ibyangombwa byo mu buvuzi bishobora kubamaza hafi ikindi cyumweru kimwe.

Mw’ijambo yavuze mw’ijoro ryakeye, perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yumvikanishije neza ko ibyo Moscou yavuze, adapfa kubifata uko bivuzwe.

Yagize ati: “Abanya-Ukraine si abapfayongo. Abanya-Ukraine bafashe amasomo mu minsi 34 ishize bavogerewe kandi mu myaka 8 ishize y’intambara i Donbas, ikintu kimwe gusa bashobora kugirira icyizere, ni ibikorwa bifatika”.

Ingabo z’Uburusiya zanarashe ku nganda mu burengerazuba bwa Ukraine, hakoreshejwe ibisasu bitatu mw’ijoro ryose, nk’uko guverineri w’intara yabivuze.

Kuri iki cyumweru gishize, ingabo za Ukraine zageze ku bintu bifatika. Zisubije imijyi n’imidugudu iri mu nkengero za Kyiv, zikura ingabo z’Uburusiya mu mujyi wo mu burasirazuba wa Sumy kandi zizisubiza inyuma mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.

Deparitema y’ingabo y’Amerika, Pentagon n’Uburusiya, batangiye gukura abasirikare bake cyane mu birindiro byegereye Kiev, ibibonwa nko kujya mu myanya aho kwitwa kuhava. Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG