Uko wahagera

Ukwezi Kurihiritse Uburusiya Butangije Intambara muri Ukraine


Prezida w'Uburusiya n'uwa Ukraine
Prezida w'Uburusiya n'uwa Ukraine

Intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine iri mu cyumweru cyayo cya kane. Bimeze bite ku bapfa, impunzi, ingaruka ku bukungu, dipolomasi? Ikinyamakuru cyegereye leta mu Burusiya cyandika kuri murandisi cyitwa Komsomolskaya Pravda cyatangaje ko gifite amakuru ya minisiteri y'ingabo z'Uburusiya avuga ko abasirikare b'Uburusiya 9.861 bamaze gupfira mu ntambara muri Ukraine, naho abandi 16.153 bamaze gukomereka.

Nk'uko ikigo ntaramakuru Reuters cy’Abongereza kibyandika, iyi nkuru yamaze umwanya kuri Internet maze Pravda irayisiba, ahubwo isobanura ko yari yanditswe n'abajura bita "hackers" mu Cyongereza bari bigaruriye urubuga rwayo.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri telefone, umuvugizi wa perezidanse y'Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko "ntacyo yavuga ku nkuru ya Pravda." Naho Mykhailo Podolyak, umujyanama wa perezida wa Ukraine, we yanditse ku rubuga nkoranyambaga Telegram, ati: "Mu by'ukuri, iyi mibare ahubwo ni nka kimwe cya kabiri cy'abasirikare b'Uburusiya bamaze gupfira mu ntambara."

Nta makuru yigenga kuri iyo mibare araboneka kugeza ubu. Gusa minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yatangaje ku itariki ya kabiri y'uku kwezi kwa gatatu ko intambara yo muri Ukraine yari imaze kubicira abasirikare 498 no gukomeretsa abandi 1.597. Nta yindi mibare mishya iratangaza.

Naho ibitangazamakuru bikomeye byo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, The New York Times na CNN, bivuga ko Uburusiya bushobora kuba bumaze gupfusha abasirikare bari hagati y'7.000 n'10.000. Ikitwa Newsweek, gihereye ko byo Ukraine itangaza, cyo cyongeraho ko barimo abo mu rwego rwa Jenerali batanu. Ku bahanga mu bya gisilikare, ibi bibaye ari byo koko byaba bisobanuye ko abayobozi b'urugamba baba batarinzwe uko bikwiye, cyangwa se baba bafite ikibazo cy'itumanaho ridafite ibanga.

Ku ruhande rw'ingabo za Ukraine, naho biragoye kumenya abasirikare bamaze gupfa, ariko igisilikare cya Leta zunze ubumwe z'Amerika kibikurikiranira hafi kivuga ko bashobora kuba bageze ku 4.000.

Ku birebana n'abaturage b'abasivili bamaze guhitanwa n'intambara, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ritangaza ko rimaze kubarura 953, barimo abana 117, bishwe n'abandi 1.557 bakomeretse. Risobanura ko ahanini bazira ibisasu biremereye, bya roketi, za misile (zirimo izo bita hypersonique, zihuta inshuro eshanu kurusha ijwi), n'ibisasu by'indege z'intambara. Uburusiya buhakana kurasa ku basivili.

Uburusiya bwashyize ingufu cyane mu kurasa imijyi ariko na n'umwe burigarurira neza. Abaturage bamaze guhungira mu bihugu by'abaturanyi, HCR ivuga ko bamaze kurenga miliyoni 3,5. Abenshi, barenga miliyoni 2,1, bari muri Pologne. Naho abavuye mu byabo, ariko bakiri imbere muri Ukraine, HCR ivuga ko barenze miliyoni ebyiri.

Mu rwego rwa dipolomasi, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine avuga ko yifuza cyane guhura na mugenzi we Vladimir Putin w'Uburusiya amaso mu yandi, kandi ko yiteguye kumwemerera ko atazasaba kwinjiza igihugu cye muri OTAN niba Uburusiya nabwo bwemeye guhagarika intambara, gukura abasilikare babwo bose muri Ukraine, no guha Ukraine ingamba zifatika ko butazongera guhungabanya umutekano wayo.

Uburusiya busobanura ko bwateye Ukraine bushaka kuyibuza kwinjira muri OTAN, kandi ko bushaka kwambura intwaro Ukraine, ikaba igihugu kidafite aho kibogamiye mu bibazo by'isi, kimwe na Otrishiya na Suwede. Perezida Zelenskyy yatangaje kandi ko yavuganye n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika y'isi yose, Papa Fransisko, amusaba kuba umuhuza.

Naho Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika azajya mu Burayi kuwa gatanu w'iki cyumeru guhura na bagenzi be bayobora ibihugu by’umuryango wa OTAN ku kibazo cy'intambara y'Uburusiya muri Ukraine. Azasura kandi by'umwihariko kimwe muri byo, ari cyo Polonye.

Ku rwego rw'ubukungu, sosiyete zikomeye ku isi zicukura kandi zigurisha peteroli n'ibiyokomakaho nka BP yo mu Bwongereza, Exxon yo muri Amerika, na Shell yo mu Buholande zafashe icyemezo cyo guhagarika gukorera mu Burusiya kubera ibihano amahanga yabufatiye. Abahanga bemeza ko kuva muri iri soko byatangiye kugira ingaruka z'ibiciro ku isi.

Ubushinwa n'Ubuhinde ntibafatiye ibihano Uburusiya. Ariko Ijwi ry'Amerika - ishami ry'Ikimandarini, ururimi rwo mu Bushinwa, isobanura ko Uburusiya bufite ingorane cyane zo kugurishayo peteroli na gaze, ibintu bibiri bya mbere bigize ubukungu bw'Uburusiya. Uburusiya ni igihugu cya gatatu ku isi mu bukungu bwa peteroli, inyuma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Arabiya Sawudite.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG