Uko wahagera

USA Iburira ku Bitero Uburusiya Bushobora kugaba kw'Ikoranabuhanga


Ifoto ya Prezida w'Uburuisiya n'uw'Amerika
Ifoto ya Prezida w'Uburuisiya n'uw'Amerika

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yaburiye amasosiyete akomeye gukaza umutekano kw'ikoranabuhanga bakoresha kugira ngo bashobore kwirinda ibitero by'ikoranabuhanga Uburusiya bushobora gutangira kugaba mu gihe cya vuba.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amasosiyete akomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, perezida Biden yavuze ko Uburusiya bushobora no kugaba ibitero by’ubumara ku baturage muri Ukraine.

Yavuze ko Perezida Vladimir Putin yatunguwe n’ubumwe ibihugu byagaragaje mu kwamagana ibitero igihugu cye cyagabye kuri Ukraine, byatumye asa nk’uwihebye.

Biden yavuze ko amakuru bakura mu nzego z’iperereza agaragaza ko Uburusiya bukomeje gusuzuma uburyo bwo kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kuyihimuraho kubera ibihano yafatiye Uburusiya.

Ibi byahise byamaganwa n’umuvugizi wa perezidansi y’Uburusiya Dmitry Peskov wavuze ko Uburusiya butagaba ibitero nk’ibyo yise iby’ububandi ku bihugu.

Kuri uyu wa mbere abakuru b’ibihugu by’Amerika, Ubufransa, Ubudage, Ubutaliyani n’Ubwongereza bakoranye inama ku ikoranabuhanga baganirira hamwe uburyo bakomeza gufasha Ukraine muri ibi bihe yibasiwe n’ibitero by’Uburusiya.

Biteganyijwe ko perezida Biden yerekeza ku mugabane w’Ubulayi muri iki cyumweru aho azahura n’abagenzi be bahuriye muri OTAN, mbere yuko ajya muri Pologne ahakomeje guhungira Abanya-Ukraine benshi kuva intambara irangiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG