Uko wahagera

Navalny Utavuga Rumwe n'Ubutegetsi bw'Uburusiya Yakatiwe Imyaka Icyenda


Alexey Navalny utavuga rumwe n'ubutegetsi bwo mu Burusiya

Urukiko mu Burusiya bwahanishije umunyapolitike utavuga rumwe na leta Alexey Navalny igihano cyo gufungwa imyaka icyenda. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa no gusesagura umutungo no gusuzugura inkiko.

Icyo cyemezo cyasomwe n’umucamanza Margarita Kotova muri gereza Navalny afungiwemo kure y’umurwa mukuru Moscow. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 13. Yanahanishijwe ihazabu y’amadolari 11.500.

Gusa ntibiramenyekana niba iyo myaka icyenda, irimo ibiri n’igice asanzwe yarakatiwe kubera ibindi byaha, cyangwa niba, izatangira kubarwa ari uko arangije ibihano bya mbere.

Navalny w’imyaka 45 amaze umwaka afunzwe. Yafashwe avuye kwivuza mu mahanga nyuma yo gukira uburozi yahawe avuga ko byakozwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

Navalny ntacyo yavuze ku gihano yahawe. Gusa ubwo yaburanaga yahakanye ibirego byose aregwa. Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukoresha nabi umutungo w’ikigo yatangije cyarwanyaga ruswa n’akarengane mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG