Uko wahagera

Ukraine Yashimye ko Israyeli Iyihuza n'Uburusiya


Abanyayisrayeli bakurikira ijambo rya Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine
Abanyayisrayeli bakurikira ijambo rya Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine arashima ubwitange bwa Isirayeri mu kugerageza guhuza gihugu cye n’Uburusiya ariko akayigaya kudashyigikira bihagije igihugu cye, avuga ko, kirimo gukorerwa ubwicanyi nk’ubwakorewe Abayahudi.

Ibi perezida Zelenskyy yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Israyeli izwi nka Knesset akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuri videwo.

Mu ijambo rye ryamaze hafi iminota icyenda yibukije umugambi w’abanazi wo kurimbura abayahudi nta numwe basize. Yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa n’ubutegetsi mu Burusiya bifite isano n’amagambo yakoreshwaga n’abanazi.

Yagaye Israyeli kudaha igihugu cye inkunga ya gisirikali, kudafatira ibihano Uburusiya no kuba batarakira impunzi z’Abanya-Ukraine.

Ukugereranya kwe Jenoside yakorewe Abayahudi n’intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ariko ntibyashimishije bamwe.

Dani Dayan, ukuriye urwibutso rwa Yad Vashem Holocaust Memorial Center, yavuze ko perezida Zelenskyy akwiye gusaba imbabazi.

Yavuze ko nubwo bagaya ibitero by’Uburusiya bidahagije ngo ibyo bitume ibyo bitero bishyirwa ku rugero rumwe na jenoside yakorewe Abayahudi.

Ministiri w’intebe wa israyeri Naftali Bennett we yavuze ko nubwo ibyo perezida Zelenskyy yavuze bitagereranywa yumva agahinda n’akababaro afite.

Uyu munsi perezida Zelenskyy yashimiye ministiri w’intebe Bennett kuba yemeye guhuza impande zombi. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro hagati ye na mugezi we Vladimir Putin w’Uburusiya bizatangira vuba mu mujyi wa Yerusalemu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG