Uko wahagera

Uruganda rw'Ikigage rwa Kamonyi mu Zakozweho n'Ingaruka za Covid 19


Uruganda rw'ikigage
Uruganda rw'ikigage

Mu Rwanda hagiye gushira umwaka n’igice hatangiye uruganda rwenga inzoga y’ikigage mu buryo bwa kijyambere. Gusa icyo kigage kiracyari iyanga ku masoko.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko rwahuye n’imbogamizi z’ibikoresho bigihenze cyane.

Umwali Gislene Uwase ushinzwe gukurikirana imirimo yo kwenga inzoga y’ikigage mu ruganda SPIC Ltd ruherereye mu murenge wa Runda ku Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda, avuga ko bakoresha uburyo butamenyerewe mu Rwanda butandukanye n’uburyo bwa gakondo.

Uru ruganda rumaze umwaka n’amezi make rutangiye kwenga ikigage mu masaka n’ibigori.

Iki kigage kigura amafaranga maganatanu ku icupa. Gishobora kumara umwaka mu icupa nyuma yo kucyenga. Uganiriye n’abaturage cyane abo mu nkengero z’ahubatse uru ruganda, ikigage batangiye kugisogongera n’ubwo bamwe bavuga ko bakigorwa n’amikoro yo kukigurira.

Zimwe mu mbogamizi abayobora uruganda rw’ikigage SPIC Ltd bagaragarije Ijwi ry’Amerika zirimo izo kubona ibikoresho bihenze byo gushyiramo ikigage. No kukigeza mu gihugu hose.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi uru ruganda rwubatse bwemeza ko hakiri imbogamizi zo kuba iki kigage kitarasakara muri rubanda mu buryo bufatika. Bukavuga ko bwabiganiriye na ba nyir’uruganda mu mugambi wo kurushaho kongera umusaruro.

Uru ruganda rw’ikigage ruri ku Kamonyi rukora kubw’abashoramari n’uturere umunani tugize intara y’amajyepfo.

Ruvuga ko kimwe mu byatumye badakora uko bikwiye ari icyorezo cya COVID-19 cyabakoze mu nkokora. Kugeza ubu barabarura ko bakiri munsi ya 30 ku ijana by’umusaruro. Intumbero nuko mu mpera za 2022 bazaba bakora byibura 70 ku ijana. Ubutegetsi busobanura kimwe mu byatumye hashingwa uru ruganda harimo no kwanga ko rubanda bakomeza kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG