Mu Rwanda abaturage batuye mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda ku mupaka wa Gatuna bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko ikinyobwa cya Kanyanga kibahangayikishije.
Muri Uganda kanyanga ni inzoga itabujijwe mu gihugu mu gihe mu Rwanda iri ku rutonde rw'ibiyobyabwenge. Abaturage bo mu Rwanda bavuga ko babakorera urugomo rukabije.
Abashinzwe umutekano bo bakavuga ko ntako batagira ngo bahangane na bo. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yanyarukiye ku mupaka wa Gatuna kureba uko icyo kibazo cyifashe adutegurira iyi nkuru.
Facebook Forum