Uko wahagera

Amerika Irashaka Iperereza ku Byaha by'Intambara muri Ukraine


Visi Perezida w'Amerika Kamala Harris watangarije muri Polonye ko igihugu cye gishaka iperereza ku byaha by'intambara muri Ukraine.

Visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Kamala Harris, uyu munsi ari mu ruzinduko muri Polonye. Yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye igitekerezo cyo gukora anketi ku byaha by'intambara muri Ukraine.

Uruzinduko rwa Kamala Harris rugamije kwerekana ko Amerika yitaye ku mutekano w'ibihugu by'inshuti byo mu Bulayi bw'uburasirazuba bahuriye mu muryango wa OTAN.

Kamala Harris yunze mu ry'abayobozi bo hirya no hino ku isi, batangiye gusaba anketi ku byaha by'intambara muri Ukraine, Uburusiya bumaze kurasa, ejo kuwa gatatu, ku bitaro bya gisivili ababyeyi babyariramo byo mu mujyi wa Mariupol, mu majyepfo ya Ukraine. Nk'uko guverinoma ya Ukraine yabitangaje, iki gitero cyahitanye abantu batatu, barimo umwana umwe.

Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru bari kumwe, perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yavuze, ati: "Kuri twe, Uburusiya burimo burakora ibyaha by'intambara mu gihugu cya Ukraine." Visi-perezida w'Amerika yahise amwunganira, ati: "Ni ngombwa ko anketi zikorwa, kandi tukazikurikirana.

Ejo kuwa gatatu, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International watangaje ko wakoze anketi ku bitero by'indege z'intambara z'Uburusiya mu mujyi wa Chernihiv, mu majyaruguru ya Ukraine, ku italiki ya 3 y'uku kwezi. Zahitanye abasivili 47 bari mu mirongo yo gufata imfashanyo z'ibiribwa. Amnesty International, iti: "Bishobora kuba ari icyaha cy'intambara."

Kamala Harris yatangaje kandi ko Leta zunze ubumwe z'Amerika igiye gutanga indi nkunga y'amadolari miliyoni 53 yo kugoboka inzirakarengane muri Ukraine. Inkunga ije yiyongera ku yindi y'amadolari miliyoni 54 yo kugura imiti, ibiribwa, ibiringiti by'imbeho y'ubutita bukabije, n'ibindi bya nkenerwa byihutirwa, Amerika yatanze mu byumweru bibiri bishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG