Uko wahagera

Tanzaniya Yarekuye Freeman Mbowe Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi


Freeman Mbowe (wambaye umupira utukura) umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzaniya
Freeman Mbowe (wambaye umupira utukura) umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzaniya

Tanzaniya yarekuye uwo muyobozi w’ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Freeman Mbowe, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize nk’uko ishyaka rye ryabivuze uyu munsi kuwa gatanu.

Freeman Mbowe, uyoboye ishyaka Chadema, yatawe muri yombi mu kwezi kwa 7 kw’umwaka ushize mu mujyi wo ku kiyaga, Mwanza, aho yari yagiye mu nama kw’itegekonshinga rishya. Yashinjwe mu rukiko kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa 7, n’ubwo ishyaka rye ryabyamaganye rivuga ko ari politiki yari ibyihishe inyuma.

“Umukuru w’abashinjacyaha yakuyeho ibirego ku byaha by’urugomo mu bireba ubukungu n’iterabwoba”. Ibi, ishyaka Chadema ryabishyize ku rubuga rwaryo rwa Twitter. Ryanavuze ko abareganwaga na Mbowe nabo barekuwe.

Abashyigikiye Mbowe, bari buzuye mu rukiko bakurikira urubanza, bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika ibirego gitangajwe. Abamwunganira bahoberanye ubwabo.

Itabwa muri yombi rya Mbowe n’urubanza rwe, byatumye hibazwa ibibazo ku bijyanye n’ubwitange bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, bwo kurushaho kwihanganira abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abayobozi muri guverinema bahakanye ibyo baregwaga byo kurenga ku burenganzira no kuniga demokarasi.

Ambasaderi w’Amerika muri Tanzaniya, Donald Wrights, yagize ati: “Ibirego byahagaritswe uyu munsi mu rubanza rwa Freeman Mbowe, ni amahirwe Tanzaniya yakiriye yo guhindura paji no kwibanda ku bireba ibihe biri imbere”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG