Uko wahagera

Abayobozi ba Chadema Imbere y'Ubutabera bwa Tanzaniya


Freeman Mbowe uyobora CHADEMA avugana n'abanyamakuru
Freeman Mbowe uyobora CHADEMA avugana n'abanyamakuru

Muri Tanzaniya, urukiko rukuru ruburanisha ibyaha bya ruswa rwatangaje ko rufite ububasha bwo gucira urubanza Freeman Mbowe, umuyobozi w'ishyaka Chadema ritavuga rumwe n'ubutegetsi.

Freeman Mbowe, w'imyaka 59 y'amavuko, aregwa ibyaha by'iterabwoba. Abamwunganira mu mategeko batambamiye urubanza bavuga ko urukiko rushinzwe ibyaha bya ruswa rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha aregwa. Ariko umucamanza uyu munsi yabiteye utwatsi, ati: "Sinemeranya namwe. Uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha cy'iterabwoba."

Urukiko rwari rurinzwe cyane. Za ambasade zimwe na zimwe zari zohereje abazihagarariye gukurikirana iburanisha. Abanyamakuru bo ntibemerewe kwinjira mu cyumba cy'iburanisha.

Mbowe na bamwe mu bayobozi bo hejuru ba Chadema batawe muri yombi mu ijoro ryo ku italiki ya 21 y'ukwezi kwa karindwi gushize. Bwari gucya bakoresha ikiganiro mbwirwaruhame cyo gusaba ko itegeko nshinga rivugururwa, kugirango rishimangire demokarasi kurushaho. Bashinjwa ko bateganyaga kugaba igitero ku bategetsi b'igihugu bamwe na bamwe, no gutwika sitasiyo za lisansi.

Ishyaka Chadema ryo rivuga ko ibi birego "ari ibihimbano, bifite impamvu za politiki, kandi ko byerekana ko igihugu gifite ubutegetsi bw'igitugu."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG