Dr Vincent Biruta usanzwe ari Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ni we wongeye gutorerwa kuyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.).
Amatora ya PSD yahuje abahagarariye iryo shyaka ku rwego rw’uturere, intara ndetse n’urwego rw’igihugu basaga 200. Mu biyamamarije mu myanya inyuranye yo kuyobora ishyaka rya PSD, hafi imyanya yose yariho umukandida umwe, ku buryo yatorwaga hafi ijana ku ijana.
Dr Biruta, yavuze bimwe mu byo bagiye gushyiramo imbaraga muri manda yabo y’imyaka 5 ari gutegura amatora y’abadepite azaba umwaka utaha ndetse n’aya Perezida azaba muri 2024. Mu mwaka wa 2003 ubwo u Rwanda rwatoraga Perezida, ishyaka rya PSD ryashyigikiye umukandida wa FPR, ryongera kandi kumushyigikira mu matora yabaye mu mwaka wa 2017.
Gushyigikira umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR, hari benshi mu bakurikirana Politike yo mu Rwanda babibona nk’aho iri shyaka ritagira ubwigenge.
Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi
Facebook Forum