Uko wahagera

Ishyaka PL Ryemeje ko Kagame Ariwe Kandida Perezida


Amashyaka asa n'akomakomeye mu Rwanda atari k'ubutegetsi akomeje gutanga perezida Paul Kagame nk'umukandida wayo mu matora y'umukuru w'igihugu.

Nyuma y'ishyaka riharanira imibereho y'abaturage PSD, kuri iki cyumweru ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL muri Kongere yaryo ryemeje ko Prezida Kagame ari we uzarihagararira.


Ibi bibaye mw'ishyaka PL birasa n’ibidatunguranye. Ubwo ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda PSD ryatangaza ko rishyikiye perezida Paul Kagame nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu, perezida wa PSD bwana Vincent Biruta yari yabivuzeho. Yashimangiye adashidikanya ko n’ayandi mashyaka azatanga perezida Kagame nk’umukandida.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu na ryo riteye ikirenge mu cya PSD. Aya mashyaka yombi afatwa nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mme Donatille Mukabarisa Prezida w’ishyaka PL yasabye ko na nyuma yo kwemeza Prezida Kagame bazanamwamamaza bivuye inyuma.

Inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG