Uko wahagera

Ishyaka PSD Ryemeje Kagame nk'Umukandida Waryo


Vincent Biruta, Perezida w'Ishyaka PSD
Vincent Biruta, Perezida w'Ishyaka PSD

Inama nkuru idasanzwe y’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage (PSD) yemeje ko iri shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani.

Iki cyemezo cyabanje gufatwa na komite nyobozi y’ishyaka, maze nayo isaba abagize inama nkuru kucyemeza, maze abanyamuryango ba PSD barenga 700 bahagurukira rimwe bemeza ko Kagame ariwe mukandida wa PSD.

Bake bagaragaje kudashyigikira uyu mukandida, bagumye bicaye, uwavuganye n’Ijwi ry’Amerika wasigaye yicaye, abandi bahagurutse ntiyifuje kuvugira kuri micro y’Ijwi ry’Amerika, ariko avuga ko n’abakomye amashyi, atariko bose bishimiye umwanzuro PSD yafashe.

Bwana Augustin Iyamuremye, umwe mu banyamuryango ba PSD batangije iri shyaka, ni we watangaje uyu mwanzuro ati “Dushingiye ku byifuzo by’abanyarwanda benshi basabye ihindurwa ry’itegeko nshinga, kugirango Perezida Kagame yongere kwiyamamaza, komite nyobozi ya PSD nayo yiyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame”.

Abafashe ijambo bose bashyigikiye umwanzuro wafashwe na komite Nyobozi ya PSD, maze bagaruka ku bigwi bya perezida Kagame.

Iri shyaka riza ku mwanya wa kabiri y’amashyaka afite abayoboke benshi rifashe uyu mwanzuro mu gihe Perezida Kagame ataratangaza ku mugaragaro niba aziyamamaza.

Gusa ibimaze gukorwa n’abanyamuryango ba FPR hirya no hino, bigaragaza nta kabuza ko ariwe uzahatanira gukomeza kuyobora u Rwanda.

PSD yemeje Kagame nk’umukandida bashyigikiye, isa nisaba andi mashyaka nayo gutera ikirenge mu cyayo nayo agashyigikira Perezida Paul Kagame.

Mu mwaka wa 2010, ishyaka PSD ryatanze Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nk’umukandida ku mwanya wa Perezida. Icyo gihe yabonye amajwi 5 ku ijana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG