Uko wahagera

Afurika: Abaperezida 5 Barashaka Inkunga yo Kurwanya Igituntu, SIDA na Malaria

Umubu utera Malaria, imwe mu ndwara zihangayikishije ku mugabane w'Afurika. Malariya, Igituntu na SIDA biri mu ndwara zari zitacyitabwaho uko bikwiriye kubera urugamba rwo kurwanya ikiza cya Covid 19 cyaguye gitumo abatuye Isi kuva mu mwaka wa 2020.

Abakuru b’ibihugu bitanu by’Afurika birimo n’ibyo mu karere k'ibiyaga bigali batangije ku mugaragaro ubukangurambaga mpuzamahanga bwo gukusanya inkunga ingana na miliyari 18 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya Sida, igituntu na Malariya.

Byitezwe ko iyo nkunga y’ikigega mpuzamahanga Global Fund ikora kuri gahunda zo kurwanya izo ndwara izafasha mu gusubiza ku murongo urugamba rwo kuzirwanya rwadindijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thémistocles Mutijima aratugezaho ibindi kuri iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:40 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG