Uko wahagera

Abashakashatsi Bizeye ko Kenya Izitabira Urukingo rwa Malariya


Abana b’abanyafurika barenga 260000 bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko, bicwa na malariya buri mwaka. Abo barimo abarenga 10000 mu gihugu cya Kenya nk’uko Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ribitangaza.

OMS ishyigikiye ko urukingo rwa malariya, Mosquirix ruhabwa abana bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byatanze icyizere cyo kuzabasha gukumira izo mpfu. Urwo rukingo rwagaraje ko rukora muri gahunda y’igeragezwa ryakozwe mu Ghana, Kenya na Malawi.

OMS, kuwa gatatu tariki esheshatu y’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2021, yatanze uburenganzira bwo gukoresha urwo rukingo rwa malariya ku bana bafite hagati y’amezi atanu n’imyaka ibiri muri Afurika n’ahandi malariya ikwira ku gipimo cyo hejuru. Ibyo bibaye nyuma y’igerazwa ry’urwo gurikingo muri ibyo bihugu bitatu, Ghana, Kenya na Malawi. Abana 800000 b’abanyafurika bahawe dose enye mu rushinge.

Salome Awuor, w’imyaka 35, yemeye ko umwana we w’umuhungu, ubu umaze kugira imyaka itatu, ajya mu bageragerejweho urukingo rwa malariya muri komini ya Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya. Uyu mubyeyi w’abana bane, avuga ko mbere yajyaga ku kigo nderabuzima kimwegereye, incuro enye mu kwezi kuvuza uwo mwana malariya. Icyo gihe yari afite amezi 12.

Ubu umwana yamaze gukingirwa gatatu, malariya yagabanutse nk’uko yivugira ko atiyigeze yongera gusubira kw’ivuriro kuvuza malariya. Avuga ko yishimiye ko abana be batagikunze kurwara. Ibyo nibyo avuga ko bituma igihe cyose yumvise inkingo yirukira kuzifata kuko bibasha cyane.

Umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, Tedros Ghebreyesus, asobanura ko urukingo rwa malariya, ari intambwe ikomeye itewe mu mateka, ko ari kimwe mu bishobora kurengera ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bakiri bato buri mwaka.

Nk’uko OMS ibivuga, malariya ifatwa n’abantu barenga miliyoni 229, buri mwaka kandi yica abarenga 400000. Muri Afurika, abana barenga bihumbi 250 bazize iyo ndwara iterwa n’umubu. Igerageza ry’urukingo mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ryagaragaje ko rushobora kurinda malariya ku rugero rwa 40 kw’ijana, rukanabuza kuzahara ku rugero rwa 30 kw’ijana.

Bernhards Ogutu ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi “Kenya Medical Research Institute”. Avuga ko uruhare rwa Kenya mu nyigo, yakozwe mu gihugu ubwacyo, bugaragaza ko urukingo ruzakora ku baturage b’igihugu. Izo nkingo eshatu zitangwa haciyemo ukwezi, igihe abana ari impinja. Urwa nyuma rwo kuzongerera ingufu, rutangwa igihe umwana amaze kugira umwaka n’igice. Ogutu yumvikanishije icyizere ko ababyeyi muri Kenya, bazakingiza abana babo malariya.

Iyi mpuguke, avuga ko abantu bakunze kubaza igihe bazahererwa uruhushya rwo gufata urukingo, ariko ko ubu igihe kigeze. Asanga byafasha kwegera abaturage, hagakorwa ku buryo urukingo ruboneka, noneho bagatangira kuruha abarukeneye.

Kugeza ubu nta jambo rivugwa ku gihe urwo rukingo ruzaba rwabonetse ngo ruhabwe abaturage muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG