Uko wahagera

Tour du Rwanda 2022: Intera ya Kigali-Rwamagana na yo Yatwawe n'Umufaransa


Umufaransa Sandy Dujardin yegukanye intera ya Kigali - Rwamagana
Umufaransa Sandy Dujardin yegukanye intera ya Kigali - Rwamagana

Mu ntera y'ibilometero 148 na metero 300, abasiganwa bakoze urugendo rugizwe ahanini n'imihanda itambika. Abakinnyi bane bayobowe n'Umwongereza Leo Hayter bakomeje kugenda imbere y'abandi mu gice kinini k'iyi ntera, ndetse bashyiramo ikinyuranyo k'iminota ine.

Uwo mwitangirizwa ariko wakomeje gushiramo uruhongohongo uko abakinnyi barushagaho gusatira iherezo, ku buryo abakinnyi benshi barangije mu kivunge.

Gusa Umufaransa Sandy Dujardin wo mu ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa yabatanze gutereka ipine y'igare ku murongo usoza yegukana iyi ntera ya Kigali-Rwamagana akoresheje amasaha 3 amasegonda 28 n'ibyijana 25. Ku mwanya wa kabiri haje Axel Laurance undi Mufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotels na yo yo mu Bufaransa, hakurikiraho Jonathan Valencia Restripo Umunyakolombiya wo mu ikipe ya Androni Giocattoli yo mu Butaliyani.

Henok Mulueberhane Umunyaeritereya wo mu ikipe ya Bike Aid yaje ku mwanya wa kane, na ho Umunyarwanda Rénus Uhiriwe wa Team Rwanda aza ari uwa gatanu.

Ku giteranyo rusangenyuma y'uduce tubiri tw'iri siganwa Tour du Rwanda, umukinnyi wicaye ku mwanya wa mbere akaba ari na we wambaye umupira w'umuhondo ni Alexandre Geniez, Umufaransa wo mu ikipe ya Direct Energie, ari na we watwaye agace k'umusogongero. Akurikiwe na Jonathan Valencia Restripo ukinira Androni Giocattoli, ku mwanya wa gatatu hakaza Sandy Dujardin wegukanye intera ya Kigali-Rwamagana.

Umunyarwanda uri hafi ni Rénus Uhiriwe w'ikipe y'igihugu Team Rwanda akaba ari uwa 22 arushwa n'uwa mbere amasegonda 20.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022 harakinwa intera ya 3 ya Kigali-Rubavu ireshya n'ibilometero 155 na metero 900. Iki kiciro ni cyo kirekire kurusha ibindi muri iyi Tour du Rwanda ya 2022.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG