Uko wahagera

PAM Ivuga ko Abagera kuri Miliyoni Indwi Bugarijwe n'Inzara muri Etiyopiya


Abantu batonze barindiriye guhabwa ibiribwa kw'ishure ry'intango i Tsehaye, ryabaye icumbi ry'abateshejwe ibyabo n'intambara mu ntara ya Tigreya. Kw'italiki ya 15/03/2021

Programu ya ONU yita ku biribwa PAM, iburira ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa byo mu bihe bikomeye bikenewe mu majyaruguru ya Etiyopiya, kirushaho gukomera. Ni mu gihe ubushyamirane bugenda burenga intara irimo imirwano ya Tigreya bukagera muzo bituranye za Afar na Amhara.

PAM itangaza ko abantu bagera muri miliyoni 7 barimo kubura ibiribwa kandi ko bugarijwe n’ibibazo bikomeye by’inzara. Abo barimo abarenga miliyoni 5 n’ibihumbi 200 mu ntara ya Tigreya babeshejweho n’infashanyo y’ibiribwa bya ONU. PAM inatangaza ubushyamirane bumaze gufata akarere kose, bikaba birimo gutuma abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi basonza.

Muri uku kwezi, PAM, yagejeje inkunga yihutirwa y’ibiribwa mu miryango y’abanyetiyopiya iri mu ntara y’amajyaruguru y’igihugu kandi ivuga ko iteganya kugera ku bantu 530.000 mu ntara ya Afar hamwe na 250.000 mu ntara ya Amhara ibashyiriye infashanyo y’ibiribwa.

Hagati aho, mu ntara ya Tigreya, umuvugizi wa PAM, Tomson Phiri avuga ko ibintu bikomeje kurushaho kuba nabi. Yongeraho ko imiryango itanga infashanyo

itarimo kubasha kugeza ibiribwa ku bantu barenga miliyoni 5 babikeneye mu ntara yogogojwe n’intambara.

Phiri agira ati: “Mu by’ukuri, ibigega bya PAM byasaga n’ibyakamye kugeza mu minsi ibiri ishize, ubwo ikamyo za mbere zabashije kwinjira mu karere nyuma y’ibyumweru bibiri. PAM yarangaje imbere amakamyo 100 yikoreye ibiribwa bitari bike n’ibindi hamwe n’imizigo irimo ibyangombwa bikenewe mu kurengera ubuzima, harimo lisansi kimwe n’ibijyanye n’ubuvuzi n’amacumbi”.

Phiri yongeraho ko, PAM yabashije kugeza mu karere amakamyo 355 gusa guhera hagati mu kwezi kwa karindwi. N’ubwo uwo mubare ushobora kwumvikana nk’aho ari munini, avuga ko atariko bimeze. Avuga ko amakamyo 355 ari munsi y’icumi kw’ijana by’ibyangombwa bikenewe. Yongeraho ko amakamyo 100 agomba kwinjira mu ntara ya Tigreya buri munsi, kugira ngo abantu babashe kubona ibiribwa bya ngombwa.

Anavuga ko amakamyo yaheze mu ntara ya Afar bitindijwe n’akazi ko mu biro n’izindi nzitizi zijyanye na za bariyeri. Akomeza avuga ko amwe mu makamyo yagabweho ibitero kandi agasahurwa n’abaturage baho.

Phiri akomeza agira ati: “Uretse no kuba ubushyamirane bwiyongera mu majyaruguru y’igihugu, miliyoni z’abantu mu mpande zose za Etiyopiya bazagira ikibazo cy’ibiribwa, bitwe n’icyuho mu nkunga PAM ibona kugira ngo ikore ibikorwa byayo mu gihugu”.

PAM irasaba miliyoni 426 z’amadolari yo kwagura ibikorwa byayo bijyanye n’itangwa ry’ibiribwa byo mu bihe bikomeye, bizakenerwa n’abanyetiyopiya bagera muri miliyoni 12 uyu mwaka, mu mpande zose z’igihugu.

Iryo shami rya ONU, riburira ko bizaba ngombwa kugabanyiriza abantu igipimo cy’ibiribwa bahabwaga mu majyaruguru ya Etiyopiya, igihe iyo nyongera y’amafaranga itaboneka.

PAM ivuga ko bishobora kuzaba ngombwa ko ihagarika gutanga ibiribwa ku bantu bagera muri miliyoni 4 mu ntara ya Tigreya, Afar n’Amhara mu mezi ari imbere, igihe amafaranga yayishirana.

Kw’italiki 4 y’ukwezi kwa 11, hazaba hashize umwaka abasilikare ba guverinema ya Etiyopiya batangiye kwihimura kugira ngo bagenzure intara ya Tigreya bayambuye ishyaka Tigray People’s Liberation Front. (VOA)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG