Uko wahagera

Urubanza rwa Col Byabagamba Rwasubitswe bwa Gatatu


Col Tom Byabagamba aherekejwe n'abasirikare bamurinda
Col Tom Byabagamba aherekejwe n'abasirikare bamurinda

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yongeye gusubika ubugira gatatu urubanza rwa Col Tom Byabagamba. Uyu wahoze akuriye umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame araregwa icyaha cy’ubujura. Yabwiye urukiko ko atarabona dosiye yuzuye kugira ngo abashe kuburana.

Col Tom Byabagamba yongeye kugezwa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro arinzwe bikomeye n’abasirikare . Ni abasirikare bari bakikije impande zose z’urukiko kugera mu cyumba cy’urukiko ku buryo nta munyamakuru wapfaga kwinjira atinjijwe n’ubuyobozi bw’urukiko.

Ni urubanza rwatangiye rukererejwe n’ikoranabuhanga rya murandasi ryifashishwa mu nkiko kuko ryari ryabatengushye. Col Byabagamba agihabwa ijambo yabwiye umucamanza ko atiteguye kuburana kuko ngo atarabona dosiye yuzuye y’urubanza. Yavuze ko dosiye yayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere na bwo ahabwa isaha imwe gusa aganira n’abanyamategeko . Akavuga ko icyo gihe kidahagije.

Umucamanza yamubajije igihe yumva yakenera maze akabona kwitegura akaburana. Yasubije ko dosiye akeneye ari ntoya cyane ariko na none ngo bigaterwa n’umwanya abamwunganira bakemererwa kubonana na we muri kasho ya gisirikare.

Umushinjacyaha bwana Michel Nshimiyimana na we afashe ijambo yavuze ko urwego ahagarariye rutemeranywa na Byabagamba . Yasobanuye ko kuva Uregwa yemera ko yabonanye n’abamwunganira ibyo ubwabyo bihagije kandi ko babonanye ubugira gatatu. Bwana Nshimiyimana uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko ari we ubwe wihereye dosiye Col Byabagamba arangije ayiha Me Valerie Gakunzi umwe mu bamwunganira.

Umushinjacyaha yibukije ko urubanza rwa Col Byabagamba rumaze gusubikwa ubugira kabiri ku mpamvu z’abamwunganira yemeje ko ziba zidafite ishingiro uretse gushaka gutinza urubanza. Agasanga kongera kurusubika ubugira gatatu butaba ari ubutabera. Yisunze ihame ryo kwihutisha ubutabera yagize ati “ Justice delayed, justice denied” ngenekerereje mu Kinyarwanda “ubutabera butinze ntibuba ari ubutabera” .Agasanga nta yindi mpamvu yagombye kongera gusubikisha urubanza.

Asubiranye ijambo Col Byabagamba yabwiye urukiko ko mu bimenyetso abura harimo imvugo z’abatangabuhamya bamushinja ndetse na raporo yakozwe na military police ku gusubiza ibyibwe. Ati “ None umuntu yakwemera ate kuburana atarabona ibimenyetso bimushinja?” Yavuze ko ibyo umushinjacyaha asobanura ari icyo yise ukwigiza nkana avuga ko afite dosiye yuzuye y’urubanza rwe. Ati “ Niba ari ugufungwa ndafunzwe , rutinze ntibihindura uburyo mfunzwemo”

Me Valerie Gakunzi yabwiye urukiko ko ibivugwa n’ubushinjacyaha bitari ukuri. Yavuze ko kubonana n’uwo bunganira bitabuza ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso buregesha. Yibutsa ko ari ishingano zabwo kumenyesha uregwa ibimenyetso bimushinja. Yabwiye urukiko ko batagamije gutinza urubanza kuko ufunzwe arahari ni we nyir’urubanza.

Me Paul Ntare na we yavuze ko iyo barebye ku bikubiye muri dosiye haburamo raporo y’isakwa ryakozwe aho Col Byabagamba afungiwe n’inyandiko yo gusubiza ibyafatiriwe. Kuri ibyo bisobanuro umushinjacyaha akavuga ko bikuraho urujijo ko Col Byabagamba atasuwe. Yavuze ko nyuma yo kubura dosiye yaba uregwa n’abamwunganira bategereye ubushinjacyaha cyangwa ubwanditsi bw’urukiko ngo basobanuze ikibazo cyabo. Akavuga ko kutaburanisha uru rubanza ari byo byaba bigaragaza ko nta butabera butanzwe.

Me Gakunzi yavuze ko mu nyandiko icyenda ubushinjacyaha bubagomba bwabashyikirije esheshatu gusa. N’ubwo batarinjira mu miburanire, uyu munyamategeko yakomoje ku gihano ubushinjacyaha busabira byabagamba. Ati “Baramusabira gufungwa imyaka itatu yiyongera kuri 15 yakatiwe icyo ni cyo bita gitoya?”

Byabagamba asoza yabwiye urukiko ko uwiregura agomba kwiregura ku bimenyetso. Ati “ Umushinjacyaha yakomeje kuvuga ubutabera ariko se nk’umuntu uhagarariye ubushinjacyaha iyo ashaka ko umuntu yiregura nta bimenyetso ubwo butabera avuga ni ubuhe?”

Nyuma yo kumva ababuranyi bombi, atazuyaje umucamanza yahise asubika urubanza abwira Col Byabagamba ko rugomba kuburanishwa ku itariki ya vuba ishoboka. Mu magambo y’umucamanza yabwiye ababuranyi bombi ko urubanza rwatinze bihagije bityo ko ari ngombwa ko ruburanishwa. Yashimangiye ko umunsi ruzasubukurirwa nta kizongera kurusubikisha.

Col Byabagamba araregwa ubujura bivugwa ko yibye telefone yo mu bwoko bwa SamSung aho afungiwe. Iyi bivugwa ko ari yo yashoboraga kumufasha mu gutoroka gereza afungiwemo. Bihabanye n’ibyo minisiteri y’ingabo yari yatangaje, Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka yari yavuze ko izamurega ibyaha bishya by’inyongera. Yari yatangaje ko yakoze ibyaha byo gutanga ruswa no gushaka gutoroka gereza ya gisirikare afungiwemo kandi ko yabikoranye n’ab’imbere muri gereza n’abandi bo hanze yayo.

Uyu wahoze akuriye itsinda ry’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu Paul Kagame yatawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa Munani 2014. Amaze imyaka isaga itandatu afunzwe. Kugeza ubu yahamijwe ibyaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gusuzugura ibendera ry’igihugu, guhisha ibyagombye gufasha kugenza icyaha, no gusebya leta ari umuyobozi. Mu mpera za 2019 ari kumwe na muramu we Gen Frank Rusagara inkiko z’u Rwanda zabakatiye gufungwa imyaka 15. Ibyaha imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ufite icyicaro muri Amerika na bimwe mu bihugu bya rutura bivuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Cumi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG