Uko wahagera

Rwanda: Kuki Urubanza Rwa Lt Joel Mutabazi Rudasomwa?


Lt Joel Mutabazi wahoze arinda Perezida Kagame
Lt Joel Mutabazi wahoze arinda Perezida Kagame

Urukiko rw'ubujurire mu Rwanda rwasubitse ubugira gatatu urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo byari byitezwe ko umucamanza atangaza icyemezo cya nyuma kuri rubanza ruregwamo uyu wahoze ari mu mutwe w'abasirikare barinda Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. We na bagenzi be umunani baregwa gushaka guhirika ubutegetsi. Urukiko ruvuga ko dosiye yakomeje kuba nini bituma kwandika urubanza bitarangirira ku gih.

Amakuru y’isubikwa ry’uru rubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be Ijwi ry’Amerika yayahamirijwe n’umukozi w’urukiko rw’ubujurire. Ni urubanza byari byitezwe ko rusomwa ku isaa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2019.

Tugera ku rukiko rw’ubujurire , umukozi ushinzwe kwakira abagana uru rukiko yadutangarije ko urubanza rwa Lt Joel Mutabazi wahoze mu itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame rwimuriwe ku yindi tariki. Umukozi w’urukiko rw’ubujurire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko impamvu urubanza rwimuwe ari uko inteko iruburanisha itararangiza ku rwandika mu ngingo zarwo zose kubera ubunini bwa dosiye.

Bwari ubugira gatatu uru rubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi rusubikwa ku mpamvu zihora zigaruka. Ni urubanza urukiko rw’ubujurire rwapfundikiye ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yari yatangaje ko rwagombye gusomwa ku itariki ya 04/10 uyu mwaka wa 2019. Kuri uwo munsi urubanza rwari ruteganyijweho rwimuriwe ku itariki ya 18/10. Iyi tariki nayo byarangiye urubanza rudasomwe rwongera kwimurirwa ku itariki 08/11. Kuri iyi nshuro ku bugira gatatu noneho rwimuriwe ku itariki ya 15 z’uku kwezi kwa 11 bizaba na bwo ari saa tanu.

Amategeko ateganya ko urubanza rukimara gupfundikirwa ubundi rwagombye gusomwa mu gihe cy’ukwezi bitewe n’ibiterere yarwo. Amategeko akandi ateganya ko igihe habye isubikarubanza hagomba no kugaragara isobanurampamvu imenyeshwa perezida w’urukiko.

Ni urubanza rwatangiye ku rwego rwa Mbere mu rukiko rwa gisirikare mu 2013 ruregwamo abantu 18. Baregwa ibyaha by’iterabwoba birimo no kugambirira kwivugana umukuru w’igihugu Paul Kagame Lt Mutabazi yarindaga mu gihe kigera mu myaka 20.

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu mwaka wa 2014 rwahamije Lt Mutabazi ibyaha umunani maze rumuhanisha gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse n’igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare. Uyu ni na we ufatwa nka kizigenza w’itsinda ryose. Undi wahanishije igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose na Bwana Joseph Nshimiyimana uregwa ko yagize uruhare mu guhuza abo mu ihuriro RNC ndetse n’abo mu mutwe wa FDLR.

Uretse abo bahanishijwe ibihano biremereye, hari n’abandi bahanishijwe gufungwa imyaka 25. Ku isonga haraza Demob Innocent Kalisa na we wahoze mu mutwe w’abarinda Prezida Kagame. Hari kandi bwana Nibishaka Rwisanga Cyprien wigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Kugeza ku rwego rw’ubujurire abaregwa abaregwa basigaye ari icyenda. Bamwe bagizwe abare abandi barangije ibihano byabo. Ku rwego rwa Kabiri kandi abaregwa hafi ya bose bari barinangiye bahakana ibyaha ku rwego rwa mbere , ubu barabyemeye maze bamwe muri bo banapfukamira umucamanza basaba imbabazi. Basaba ko urukiko rwazabaciraho inkoni izamba maze rugashingira ku kwemera ibyaha kwabo rugafata igihe bamaze muriu gereza maze bagasubira mu buzima busanzwe.

Ku bireba Lt Mutabazi we yarangije kuburana abwira umucamanza ko atungurwa no kubona abo bareganwa bemera ibyaha atazi inkomoko yabyo. Avuga ko gusabira imbabazi ibyaha atazi asanga byaba ari nko gusuzugura igihugu yarwaniye. Avuga ko azakomeza kwihangana ngo nibigera n’aho gupfa yapfa ariko atagambaniye umutimanama.

Lt Mutabazi kugeza ubu avuga ko hari ibyo adashobora kuvuga mu rubanza rwe kuko asanga bishobora guteza umutekano muke ku gihugu.Mugenzi we bwana Joseph Nshimiyimana Alias Camarade na we wakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose yarangije kwiregura ahakana ibyaha byose aregwa.

Uko bigaragara itariki yimuriweho isomwa ry’uru rubanza 15/11/2019 irahura n’iyahawe urubanza rwa Col Tom Byabagamba wahoze ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.We na muramu we Gen Frank Rusagara ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha byo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ku bireba Col Byabagamba mu byo aregwa harimo ko ngo yabwiye abandi basirikare ko Lt Joel Mutabazi yafunzwe arengana ubwo yari akuriye abarinda umukuru w’u Rwanda. Mu miburanire ye murw’ubujurire Col Byabagamba yavuze ko ayo magambo yayabwiraga abasirikare bakuru mu nama y’umuhezo kandi ko birinze kugira icyo babivugaho Mutabazi akomeza gufungwa. Col Byabagamba avuga ko umunota ku wundi yiteguye kugaragaza icyo yita akarengane ka Lt Mutabazi warindaga urugo rw’umukuru w’igihugu kuri Muhazi.

Nakwibutsa ko muri iki cyumweru bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza bandikiye umukuru w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba kurekura aba bagabo bombi. Abo badepite bibutsa umukuru w’u Rwanda ko imirimo ya Col Byabagamba ndetse n’iya muramu we Gen Rusagara yahesheje ishema u Rwanda.Bagaba ko barekurwa bakajya kwivuza. Kuri abo badepite b’Abongereza kurekura Frank Rusagara na Tom Byabagamba bizagaragariza Ubwongereza ndetse n’amahanga yose ko u Rwanda rugirira abagororwa barwaye kandi bafunzwe igihe kirekire.

Mu gisubizo cya Ministre w’ubutabera icyarimwe n’intumwa Nkuru ya Leta Bwana Johnston Busingye yavuze ko mu mategeko y’u Rwanda ntaho guverinoma yivanga mu manza nshinjabyaha ku manza inkiko zitarafataho icyemezo cya nyuma nk’uko byasabwe n’abadepite b’Ubwongereza.Kuri minisitiri Busingye bikozwe byaba ari ukwivanga mu rwego rw’ubucamanza kandirwigega. Mu gusoza ibaruwa ya ministre w’ubutabera isubiza iy’abadepite b’Ubwongereza, Bwana Busingye arasa n’utungira agatoki Rusagara na Byabagamba kubw’ amategeko y’u Rwanda bagifite amahirwe yo gusaba imbabazi.

Icyakora uhuje ibivugwa na minisitiri w’ubutabera icyarimwe n’intumwa Nkuru ya leta ku ngingo yo gusaba imbabazi , bishobora kuba bigoye kuko mu miburanire y’aba bagabo babiri bakunze kugaragaza ko nta cyaha na kimwe bishinja. Nka Col Tom Byabagamba asoza kuburana yibukije umucamanza ko kuba yarakatiwe gufungwa imyaka 21 ibyo bisa n’aho ntacyo bimutwaye ko ahubwo abasigaranye umutwaro ari abacamanza bafite inshingano zo kumuha ubutabera buboneye.

Kugeza ubu rero ni ugutegereza ibyemezo by’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire kuri izi manza zombi zizasomwa ku itariki ya 15 z’uku kwezi kwa 11 niba nta gihindutse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG