Uko wahagera

Kuki Izimira ry'Umunyamakuru Khashoggi Ryahagurukije Amerika?


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yabonanye n'abayobozi b'Arabiya Sawudite
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yabonanye n'abayobozi b'Arabiya Sawudite

Umuyamakuru Khashoggi yabuze tariki 2 y’uku kwezi nyuma yo kwinjira muri iyo Konsula. Ibitangazamakuru bitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bikomeje gutangaza ko Arabiya Sawudite ishobora kuza kwemera ko uwo munyamakuru yishwe arimo guhatwa ibibazo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo uri mu ruzinduko muri Arabiya Sawudite yabonanye n’umwami Salman n’umuhungu we Mohammed Bin Salman.

Uruzinduko rugamije gushaka ibisubizo ku izimira ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi bivugwa ko yiciwe muri Konsula y’Arabiya Sawudite muri Turukiya. Biteganyijwe ko minisitiri Pompeo yongera agahura n’igikomangoma Mohammed Bin Salman ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Pompeo yoherejwe muri Arabiya Saudite na Perezida Donald Trump, amasaha make itsinda ry’abakozi b’iperereza muri Turukiya barangije ingezura muri Konsula y’Arabiya Sawudite.

Umuyamakuru Khashoggi yabuze tariki 2 y’uku kwezi nyuma yo kwinjira muri iyo Konsula. Ibitangazamakuru bitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bikomeje gutangaza ko Arabiya Sawudite ishobora kuza kwemera ko uwo munyamakuru yishwe arimo guhatwa ibibazo.

Icyakora kugeza ubu Arabiya Sawudite ikomeje kuvuga ko nta ruhare yagize mu izimira ry’umunyamakuru w’Umunya-Saudite wari warahunze igihugu cye akorera ikinyamakuru The Washington Post.

Uwo munyamakuru yari yagiye muri iyo Konsula gushaka ibyangombwa byemeza ubutane kugirango ashobora kurongorana n’umukunzi we w’Umunyaturukiya.

Kuri uyu wa mbere Perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko mu kiganiro yagiranye kuri telefoni n’umwami Salman yamwemereye ko nta ruhare igihugu ke cyagize mu izimira n’iyicwa ry’umunyamakuru Khashoggi. Uyu munyamakuru yamenyekanye mu nkuru ze zinega ubutegetsi bw’Arabiya Sawudite.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG