Uko wahagera

Ghana: Kofi Annan Yashyinguwe mu Cyubahiro


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, na we yari muri iyo mihango yo gushyingura Kofi Annan.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, na we yari muri iyo mihango yo gushyingura Kofi Annan.

Muri Ghana, umurambo wa Kofi Annan washyinguranywe uyu munsi icyubahiro by’umukuru w’igihugu, birimo icyubahiro cya gisilikali, mu irimbi rikuru rya Accra, umurwa mukuru. Isanduku y’umurambo yariho ibendera ry’igihugu.

Abakuru b’ibigugu batandakanye bari bahari: umukuru w’igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo na bagenzi be batatu bamubanjirije ku butegetsi, Jerry Rawlings, John Kuffour na John Mahama, bose bari bambaye imikara.

Abanyamahanga bari bahari ni nka perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara, uwa Liberiya George Weah, uwa Etiopiya Mulato Teshome, uwa Namibiya Hage Geingob, n’uwa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Hari kandi umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, perezida w’inama nyobozi y’Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, igikomangoma cya Norvege, n’intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada, n’ibindi bihugu by’Afrika n’iyindi migabane y’isi. Abaturage barenga ibihumbi bitandatu nabo baherekeje umurambo wa nyakwigendera Kofi Annan.

Kofi Annan ni we Mwirabura wenyine kugeza ubu wategetse Umuryango w’Abibumbye, kuva mu 1997 kugera mu 2006. Ariko ni Umunyafrika wa kabili nyuma y’uwo yasimbuye, UmunyaMisiri, Boutros Boutros-Ghali, wategetse ONU kuva mu 1992 kugera mu 1996.

Kofi Annan yitabye Imana ku italiki ya 18 y’ukwa munani gushize afite imyaka 80 y’amavuko. Imihango yo gushyingura umurambo irasoza iminsi itatu y’icyunamo muri Ghana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG