Uko wahagera

Trump: Nkaramuka Nkuweho Abantu Bazokena


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, bwa mbere na mbere yatangiye kuvuga ku mugaragaro ikibazo cy’uko ashobora gukurwaho.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox News Channel, yaravuze, ati: “Ndamutse nkuweho, ndibwira ko ubukungu bw’igihugu bwakwitura hasi. Abantu bakena cyane.”

Muri iyi minsi, ikibazo cyo gukuraho Perezida Trump kiravugwa cyane mu gihugu, biturutse ku byaha bikomeye byahamye mu nkiko ejo bundi kuwa kabili abantu babili n’inkoramutima ze, Paul Manafort, wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump igihe uyu yari kandida, na Michael Cohen, wabaye umunyamategeko wa Trump imyaka icumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG