Uko wahagera

Uwari Avoka wa Donald Trump Yemeye Ibyaha mu Rukiko


Inkoramutima ya Perezida Trump witwa Michael Cohen, wamubereye umunyamategeko imyaka icumi, yagiye mu rukiko yemera ibyaha bitanu mu mujyi wa New York.

Ibyaha bibili bijyanye no kwica amategeko agenga amatora. Kuri iki cyaha, yabwiye umucamanza ko Donald Trump, akiri kandida, yamutegetse kwishyura, mu izina rye, abagore babili baba baramubereye amahabara kugirango batabitangaza bikamwangiriza amahirwe ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2016. Yavuze ko umugore umwe yamuhaye amadolari ibihumbi 130. Undi yamughaye amadolari ibihumbi 150. Michael Cohen ntiyatangaje amazina yabo.

Ibindi byaha birimo kutishyura imisoro ya leta n’ubujura bushingiye ku buryo amafaranga ahererekanwa hagati y’amabanki.

Abagenzacyaha bamaze amezi ane bakora anketi kuri Michael Cohen. Amaze kwemera ibyaha, umucamanza yafashe icyemezo cy’uko azakurikiranwa ari hanze. Ariko Michael Cohen yatanze ingwate y’amadolari ibihumbi 500 n’igitabo cye cy’inzira y’abajya mu mahanga, pasiporo. Nawe umucamanza ntiyatangaje igihe azamusomera ibihano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG