Robert Mugabe wari perezida w’igihugu cya Zimbabwe yeguye ku mirimo ye.
Amakuru y'iyegura ry’uyu mukambwe w’imyaka 93 wari umaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe yatangajwe na perezida w’Inteko Ishingamategeko Jacob Mudenda.
Mu ibaruwa yegura yandikiwe perezida w’Inteko Ishingamategeko, Mugabe yagize ati “ Jyewe Robert Gabriel Mugabe, nkurikije ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga rya Zimbabwe ndeguye…”
Kwegura kwa Mugabe kubaye nyuma y’amasaha make abagize inteko ishinga amategeko muri Zimbabwe batangije ibiganiro ku ngingo yo kumwirukana k’ubutegetsi, nyuma y'uko igihe ntarengwa yahawe kugirango yegure cyarangiye atabikoze.
Ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi mu kanya rimaze gutangaza ko Emmerson Mnangagwa, Mugabe yirukanye ku mwanya wa Visi Perezida ari we ugiye kuyobora igihugu mu gihe cyagateganyo.
Kwirukana Mnangagwa ni na byo byabaye imbarutso y’igisirikali gufata icyemezo cyo gusa nk'aho gifashe ubutegetsi biviriyemo Mugabe kwegura ku mirimo ye uyu munsi.
Itegeko shinga muri Zimbabwe riteganya ko umutegetsi asabirwa gukurwaho ari uko yagize imyitwarire idasanzwe, nko kwica Itegeko Nshinga, gusuzugura cyangwa kugira ubushobozi buke.
Facebook Forum