Uko wahagera

Gutaha kwa Kigeli V, Kwima kwa Yuhi VI


Kigeli V Ndahindurwa
Kigeli V Ndahindurwa

Inama nyarwanda y’Abiru b’ubumwami bw’u Rwanda yimitse umwami mushya Yuhi VI Emmanuel Bushayija.

Ibyo bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Boniface Benzinge, umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami.

Yuhi VI Bushayija ni mwene Theoneste Bushayija, umuhugu wa Yuhi V Musinga.

Iyi nkuru yamenyekanye amasaha make umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ugeze mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika I Kigali avuga ko ku isaaha ya saa munani zo ku mwanywa mu Rwanda ari bwo bamwe mu bahindiro bakiriye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe umugogo w’umwami.

Bamwe mu bavandimwe b’umwami bavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwafashije umuryango kuzana uyu mugogo ukagera I Kigali, nyuma y’icyemezo cy’umucamanza muri Amerika ko agomba gutabarizwa I Rwanda.

Umuryango ukimara kwakira umugogo w’umwami imodoka itwara abitabye Imana yawukomezanye mu bitaro byitiriwe umwami Faycal mu mujyi wa Kigali.

Amateka agaragaza ko iyo umwami yabaga yatanze mu Rwanda hari imihango ikomeye yagombaga gukorwa.

Igihugu cyagombaga kujya mu cyunamo bigaragara ko cyacitse umugongo. Icyo gihe ntawashoboraga gukora ubukwe, imfizi n’imbyeyi byaratandukanywaga.

Abagore n’abagabo bogoshaga imisatsi yose bakamaraho.

Umugogo w’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa uzanywe mu Rwanda nyuma y’iminsi ine gusa urukiko rutegetse ko azatabarizwa I Mwima ya Nyanza yimikiwe

Uwo mwanzuro umucamanza yawufashe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, nyuma yuko bananiwe kumvikana aho umugogo w’umwami watabarizwa.

Umwami wimye, Yuhi VI Bushayija, ari mu batifuzaga ko umwami Kigeli atabarizwa mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG