Uko wahagera

Urukiko Ruzemeza aho Umwami Kigeli Azatabarizwa


Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yatanze tariki ya 16 y'ukwezi kwa cumi 2016.

Umugogo w’umwami Kigeli wa gatanu, Jean-Baptiste Ndahindurwa, uzatabarizwa he? Kugeza ubu ntibirasobanuka. Umuryango we wananiwe kumvikana. Bamwe bashaka ko umugogo ujya mu Rwanda. Abandi nabo, bati: “Reka da! Ugomba kuguma muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Umwami Kigeli yatanze mu kwezi kwa cumi gushize. Umugongo we uracyari mu buruhukiro hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Impande zombi zitabaje urukiko rwo muri leta ya Virginia, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho umwami yari atuye.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema arakurikirana uru rubanza kuva ejo kuwa kabiri.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:56 0:00

XS
SM
MD
LG