Uko wahagera

Burundi: Guverinoma Yahagurukiye Gukumira Ebola


Kurwanya Ebola muri Sierra Leone
Kurwanya Ebola muri Sierra Leone

Uburundi buhagurukiye gukumira indwara ya Ebola. Kuva hatangiye kuvugwa icyorezo cya Ebola muri Afrika y’uburengerazuba, ibihugu hafi ya byose birakora ibishoboka mu kurwanya iki cyorezo.

Mu kiganiro Ijwi ry'Amerika ryagiranye n’umuvugizi wa ministeri y’ubuzima no kurwanya icyorezo cya Sida, muganga Thaddee Ndikumana, yatubwiye ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya ebola.

Izo zirimo guhugura abaganga, gutegura ibikoresho byakwifashishwa mu gihe haboneka icyo cyorezo, harimo no gupima abinjira mu gihugu cyane ababa baturuka muri Afrika yo mu burengerazuba.

Cyakora kugeza ubu ngo nta muntu wari wagaragaho ibyo bimenyetso. Muganga Ndikumana rero yahumurije abanyagihugu avuga ko badakwiye gukuka umutima, ariko kandi ko bagomba kwilinda icyatuma bandura Ebola, harimo kwirinda guhiga ibikoko cyangwa kurya inyamaswa zapfuye. Asaba kandi abanyagihugu kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose baba bafite ikibazo cy’ubuzima.

Ibindi bisobanuro mubikurikire mu kiganiro umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi yagiranye na Muganga Ndikumana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:10:08 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG