Uko wahagera

Imyanzuro mu rubanza rwa Koloneli na Jenerali

Urukiko rukuru rwa gisilikare rwumvise imyanzuro ya nyuma mu rubanza leta y'u Rwanda ishinja Jenerali na Koloneli b'ingabo z'u Rwanda kubangamira umutekano w'igihugu.

Col Tom Byabagamba wahoze ukuriye itsinda ry'abasirikare barinda umukuru w'u Rwanda Paul Kagame we na bagenzi be barangije gutanga imyanzuro ya nyuma ku bihano ubushinjacyaha bwabasabiye byo gufungwa imyaka 22.

Abaregwa bose uko ari batatu basabye urukiko kuzabagira abere. Bavuze ko ibirego byo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi ari ibihimbano.

XS
SM
MD
LG