Uko wahagera

Kongre y'Amerika irasaba Obama Guhagurukira u Rwanda


Intumwa za guverinoma ya Kongo n'iz'umutwe wa M23 mu nama i Kampala
Intumwa za guverinoma ya Kongo n'iz'umutwe wa M23 mu nama i Kampala
Abagize kongre y’Amerika barasaba ubutegetsi bwa perezida Obama gufatira ibyemezo bikaze u Rwanda kuko rushyigikiye abarwanyi b’umutwe wa M23, bakora iterabwoba ku basivili mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu nama yabaye muri kongre ejo kuwa kabiri, uwungirije sekreteri wa leta ku bibazo by’Afrika Johnnie Carson yasobanuye ko abasivili bamerewe nabi cyane kuva umutwe wa M23 utangiye kurwanya guverinoma. Ambasaderi Carson yasobanuye ko hari ibimenyetso bihagije bya ONU n’izindi nzego bigaragaza ko guverinoma y’u Rwanda ifasha inyeshyamba za M23. Yasabye u Rwanda guhagarika iyo nkunga.

Umuyobozi wa su-komisiyo y’Afrika, ubuzima rusange n’uburenganzira bwa muntu, Chris Smith, yavuze ko ubutegetsi bw’Amerika bwakurikiranye bwanze gufatira u Rwanda ibyemezo bikaze, kubera kwigaya ko Amerika itahagaritse jenoside. We yumvikanishije ko Amerika igomba gukora nk’ibihugu by’inshuti byo mu Burayi byahagarikiye u Rwanda inkunga kubera uruhare rwarwo muri Kongo.

Undi mugenzi we w’umurepublika, depite Tom Marino wo muri Pennsylvaniya, yabajije bwana Carson igihe ubutegetsi bwa Obama buzakomeza gutegereza n’abantu bazaba bamaze kwicwa kugirango buhagarike kuganira n’abayobozi ba Uganda, Kongo n’ab’u Rwanda, mbere y’uko buhagurukira ikibazo.
XS
SM
MD
LG