Uko wahagera

U Rwanda Rusaba ko Jenerali na Koloneli Bafungwa Imyaka 22


Mu rukiko rwa gisilikare i Kigali mu Rwanda
Mu rukiko rwa gisilikare i Kigali mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda bwasabiye Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibihano biremereye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Col Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry'abasirikare barinda prezida Paul Kagame, ndetse na muramu we Gen Frank Rusagara bahanishwa igifungo cy'imyaka 22 n'ihazabu ya miliyoni umunani z'amafaranga y'u Rwanda. Bwasabiye kandi Col Byabagamba kwamburwa impeta za gisirikare n'uburenganzira bw'ubunyarwanda

Ubushinjacyaha bwasabonuye ko bubakurikiranyeho ibyaha biremereye kandi ko bananije ubutabera mu myiregurire yabo. Col Tom Byabagamba we n'ubwunganizi babwiye urukiko ko abatangabuhamya b'ubushinjacyaha ari ababeshyi.

Serija Francois Kabayiza we yasabiwe kuzafungwa imyaka 6 n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda

Col Tom Byabagamba na muramu we Gen Rusagara baraburana ibyaha byo gukwirakwiza nkana impuza zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru mu rukiko rukuru rwa gisilikari kw'itariki ya 2/3/2016.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:57 0:00

XS
SM
MD
LG