Uko wahagera

Iran n'Amahanga byageze ku Masezerano y'Intwaro za Kirimbuzi


Amasezerano ya nikeleyeri na Iran
Amasezerano ya nikeleyeri na Iran

Ibihugu by’ibihangange ku isi byageze ku bwumvikane na Irani, kugirango izagabanye porogramu yayo nikeleyari, nyuma yoroherezwe ibihano. Imishyikirano yari imaze imyaka irenga 10.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibibazo by’ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, Federica Mogherini, yahagaze iruhande rwa ministri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Javad Zarif, atangaza ayo masezerano.

Yavuze ko ayo ari amasezerano azagabanya programu nikeleyeri ya Irani, kandi ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizakurikiranirwa hafi n’ikigo cya ONU gishinzwe ibya nikeleyeri. Ayo masezerano agabanya ububasha bwa Irani bwo kugera ku ntwaro za kirimbuzi, ariko icyo gihugu kizakomeza programu yacyo ya gisivili yo kubona umuriro w'amashanyarazi.

Sekereteri wa leta muri Amerika, John Kerry, yasobanuye ko ayo ari amasezeno aboneye baharaniraga. Yashimye ibikorwa by’itsinda ry’ibihugu bitandatu. Leta Zunze ubumwe za amerika, ubwongereza, ubufaransa, ubudage, uburusiya na Irani byatumye ayo masezerano apfundikwa.

Kimwe na John Kerry, ministri w'ububanyi n'amahanga wa Iran, yavuze ko aya masezerano ari intangiriro shyashya ya dipolomasi, ku bihugu byayagizemo uruhare. Yasobanuye ko atari iherezo, ko ahubwo ari inkingi ikomeye.

XS
SM
MD
LG