Uko wahagera

Uganda: Amajwi y'Itora Yaba Yanyerejwe!


Abanyayuganda basaga miliyoni cumi n'eshanu baramukiye mu matora y'umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi uyu munsi kuwa kane.

Ahagana mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n’igice zo muri Uganda ni bwo imodoka zari zitangiye gukwirakwiza ibikoresho by'amatora ku biro byateganyijwe. Aho harimo ku rusengero rwa Kigowa mu mujyi wa Kampala Ijwi ry'Amerika yageze butaracya neza.

Abaturage bazindutse bitabirira amatora kandi kuri buri biro by'amatora umutekano wari urinzwe bigaragarira amaso.

Amatora yari ateganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya za mugitondo za Uganda ariko hari n'aho byageze mu masaha ya saa tanu abaturage bagitegereje ibikoresho batarabona uko batora.

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ntiziri gukora neza.Hari abatangiye kuvuga ko izo mbuga nkoranyamabaga zishobora kuba zahagaritswe ku munsi w'amatora kugirango zidakoreshwa mu kwiba amajwi

XS
SM
MD
LG