Uko wahagera

Ubwongereza Bwahagaritse Imfashanyo ya miliyoni $30 Zahaga u Rwanda


Abarwanyi b'inyeshyamba za M23 muri Kongo
Abarwanyi b'inyeshyamba za M23 muri Kongo
Ubwongereza bwahagaritse imfashanyo ya miliyoni 30 z’amadolari bwahaga u Rwanda, nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda ishinjwe gufasha umutwe wa M23.

Departoma y’Ubwongereza yita kw’iterambere mpuzamahanga taliki ya 30 y’ukwa 11 umwaka wa 2012 yatangaje ko ifashe icyo cyemezo kubera za raporo zizewe kandi zisobanuwe neza zigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu ntambara inyeshyamba za M23 zirwana mu burasirazuba bwa Kongo. Ntacyo u Rwanda rwahise rutangaza kuri icyo cyemezo cy’Ubwongereza, ariko rwakunze guhakana ko rushyigikiye umutwe wa M23.

Taliki ya 30 y'ukwa 11 mu wa 2012 kandi, inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU yafatiye ibihano abayobozi ba M23. Iyo nteko yabujije abayobozi ba M 23 barimo Baudoin Ngaruye na Innocent Kaina kugira aho bajya mu mahanga kandi ifatira n’imitungo yabo aho yaba iri mu mabanki. Iyo nteko ya ONU isanzwe yarafatiye ibihano nk’ibyo umuyobozi mukuru wa gisilikari wa M23 Sultani Makenga.

Hagati aho, inyeshyamba z’umutwe wa M23 zasubitse umugambi wazo wo kuva mu mujyi wa Goma, zivuga ko ari ukubera kutumvikana n’ingabo z’amahoro za ONU, MONUSCO ku bikoresho.Abo barwanyi ba M23 bavuze ko bazaba bavuye I Goma taliki 30 y'ukwa 11 mu wa 2012, bakajya ku bilometero 20 hanze y’uwo mujyi, ariko bagasiga abasilikari hafi ijana ku kibuga cy’indege.

Mu gihe bari batangiye kuva I Goma, ubwumvikane bwavutse hagati ya M23 n’ingabo ba ONU ku kibazo cy’ibikoresho byasizwe n’ingabo za guverinoma ya Kongo, inyeshyamba zifuzaga gutwara. Abarwanyi ba M23 barega ingabo z’amahoro za ONU ko zibabuza kuva I Goma. MONUSCO yo isobanura ko idashobora kwemerera abo barwanyi gutwara ibikoresho by’ingabo birimo amasasu.
XS
SM
MD
LG