Uko wahagera

Ubufaransa na ONU Byinjiye mu Mirwano yo Gukuraho Perezida Gbagbo


U Bufransa na ONU byifatanyije n’abarwanya prezida uri ku buyobozi muri Cote d’IvoireONU ivuga ko kajugujugu zarashe ku ngabo zishyigikiye prezida uri ku buyobozi Laurent Gbagbo mu murwa mukuru w’ubucuruzi Abidjan, kugirango zihagarike ikoresha ry’ibitwaro bikomeye.

ONU ivuga ko kajugujugu zarashe ku ngabo zishyigikiye prezida uri ku buyobozi Laurent Gbagbo mu murwa mukuru w’ubucuruzi Abidjan, kugirango zihagarike ikoresha ry’ibitwaro bikomeye. Umuvugizi w’intumwa za ONU muri Cote d’Ivoire avuga ko izo kajugujugu zarashe ku ngabo za Gbagbo ku bigo bya gisilikare biri Agban na Akouedo no ku ngoro ya perezida hamwe n’aho bwana Gbagbo atuye.

Perezida w’Ubufransa Nicolas Sarkozy yategetse ingabo z’igihugu ke kwifatanya mu bikorwa by’ingabo za ONU, mu kurinda abasivili, no gukuraho intwaro za rutura za bwana Gbagbo. Mw’itangazo rya taliki ya 4/4/2011, perezida w’u Bufransa yasabye ko urugomo rwose rukorerwa abasivili ruhita ruhagarara, avuga ko abakora ibyo byaha bagomba gushyikilizwa ubutabera.

Uruhare rwa ONU n’Ubufransa, ruje ku munsi wa gatanu w’imirwano Abidjan mu gihe ingabo zishyigikiye uwo amahanga yemera ko ari prezida Alassane Ouattara atangije ibitero bishya byo kwihimura kugirango akure bwana Gbagbo ku butegetsi. Izo ngabo zageze Abidjan taliki ya 31 y’ukwa kane, zirwana iminsi itatu zigirango zifate ingoro n’icumbi bya perezida Gbagbo.

Abadiplomate bo mu karere bavuga ko, ibitero byo kwihimura byabuzeho gato, ku ruhande rumwe, kubera ko za mortiers n’ibibunda bya rutura byakoreshejwe n’abasilikare bashyigikiye bwana Gbagbo.

XS
SM
MD
LG